RFL
Kigali

Siblings Band y'abasore n'inkumi barahuye ubumenyi ku Nyundo binjiye mu gukora indirimbo zabo-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/09/2024 11:39
0


Siblings Band ni itsinda ry’abahungu n’abakobwa b'abarimbyi n’abacuranzi, basoje amasomo yabo ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo ari na ho batangiriye gukorana nk'tsinda mu gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umuziki nyarwanda binyuze mu gucuranga no kuririmba.



Umuziki nyarwanda uragenda utera imbere ari na ko wunguka impano nshya mu nguni zose. Kuri ubu u Rwanda rwungutse itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi ryitwa Siblings Band.

Mu kiganiro bagiranye na inyaRwanda, aba basore n'inkumi bagize Sibling Band bagarutse ku mpamvu yatumye bihuza. Thierry Wacu uri mu bagize iri tsinda, yagarutse kuri iyi ngingo.

Yagize ati: ”Twifuje kwihuza, tugaha abanyarwanda ibintu byiza, tugakomeza gutegurira hamwe no gufashanya, duhana imbaraga kuko iyo abantu batandukanye hari igihe usanga umwe ahise ajya mu bindi, rimwe na rimwe bitari ngombwa.”

Yanavuze ku mushinga bari gukora w’uruhurirane rw’ibihangano byabo nyuma y'igihe kinini bamaze bafasha abahanzi mu bitaramo. Kuri ubu rero barangamiye gutanga ibyishimo mu bihangano byabo bwite.

Ati: ”Ni ukuvuga ngo ku ikubitiro turashaka kubanza kuba dushyize hanze EP y’indirimbo eshashatu. Twifuje kandi kuzajya dukora ‘Live Recording’ kugira ngo tubashe gutanga ibintu byiza.”

Mu birori bamaze kugiramo uruhare hirya y’ubukwe n’ibirori bibera muri za Hotel bagenda bitabazwamo baririmbye mu Kwita Izina Gala Dinner iheruka.

Siblings Band igizwe n’abantu batandukanye barimo Dushimiyimana Thierry Pacifique [Thierry Wacu] umuririmbyi n’umuhuzabikorwa w’iri tsinda.

Hari kandi Samjamm ucuranga piano, Jab Morgan ucurunga ingoma, Perce wa guitar, Helvin wa Guitar bass hakaza n’abaririmbyi nka Patrick na Adelphine.

Mubyo bakora kandi bari gufashwa na Preston Devi wo muri Choir for All.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SIBLINGS BAND


Abasore n'inkumi bize ku Nyundo bitwa Siblings Band bakomeje gufasha mu iterambere ry'umuziki nyarwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND