RFL
Kigali

Kim Kardashian utizera Kanye West yamufatiye ingamba

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/09/2024 17:06
0


Umunyamideli kabuhariwe Kim Kardashian uvuga ko atizera Kanye West iyo bigeze ku kurera abana bane (4) babyaranye, yahishuye ingamba yamufatiye.



Nyuma y’iminsi itari micye umuraperi w’icyamamare Kanye West Ye atangaje ko Kim Kardashian wahoze ari umugore we ko amushyiraho amananiza ntamuhe abana ngo babonane, ubu Kim yavuze icyabiteraga n’ingamba yamufatiye.

Mu kiganiro na Vogue Magazine, Kim Kardashian yahishuye ko kuba  adakunda kohereza abana kwa Kanye West atabikorera kumunaniza cyangwa kubamwangisha ahubwo ko abikora mu rwego rwo kubarinda.

Ati: “Ntabwo nanga guha Kanye abana bacu ngo nawe abarere ahubwo nuko ntamwizera. Ntabwo nizera ko yabasha kubarera uko bikwiye kandi ntajya yicara mu rugo ahora yagiye. Rero iyo abana nabamuhaye usanga abajyana ahantu hadakwiye abana cyangwa ugasanga aho bari ntamutekano wizewe”.

Kim Kardashian kandi yaboneyeho kuvuga ingamba yafatiye Kanye West. Ati: “Ubu namaze gukemura iki kibazo, ntabwo azongera kuba arikumwe n’abana bacu wenyine nuriya mugore (Bianca). Namaze kumushakira umukozi uzajya uba uri hafi yabo akurikirana uko Kanye abarera kuko ari wenyine simwizeye”. 

Yongeye ati: “Namubwiye ko niba ashaka kujya amarana igihe kirekire n’abana azajya agendana n’umukozi. Izi ngamba natabasha kuzubahiriza ntabwo nzajya muha abana azajya abasanga iwanjye cyangwa duhurire mu minsi mikuru.”

Kim Kardashian yavuze ko atizera Kanye West iyo bigeze ku kurera abana babo

Yavuze ko yamufatiye ingamba kugirango ajye amuha abana abagumane igihe runaka

Kim na Kanye bamaze imyaka 4 bahanye gatanya 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND