RFL
Kigali

Miliyari 5,6 Frw yavuye mu bukerarugendo yashowe mu mishinga y'abaturiye Pariki y'Iburunga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2024 16:10
0


Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko amafaranga angana na Miliyari eshanu [5.169.000.000Frw] amaze kwifashishwa mu guteza imbere imishinga y’abaturage batuye Pariki y’Ibirunga, mu rwego rwo kubasangiza inyunga iva mu guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.



Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri Kigali Convention Center cyagarutse ku muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20, uzaba ku wa 18 Ukwakira 2024.

Ni ikiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, Umuyobozi muri Kaminuza ya African Leadership University (ALU), Dr. Mike Musgrave, Bwana Yves Ngenzi, ndetse n'Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko by'umwihariko mu Ntara y'Amajyaruguru cyane cyane uturere dukora kuri Pariki y'Ibirunga bishimira intambwe bagezeho mu rwego rw'iterambere, banazirikana ko ubukererugendo bwagize uruhare muri rusange muri iryo terambere.

Ni ubukerarugendo bushingiye kuri Pariki y'Ibirunga irimo urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ingagi zo mu Birunga zitari ahandi ziboneka ku Isi. Ibi bituma umubare munini wa ba mukerarugendo wiyongera, ndetse bikazamura n'ubukungu bukomoka ku bukerarugendo.

Yavuze ko Musanze wabaye Umujyi w'ubukerarugendo biturutse ku bantu basura Intara yose muri rusange, ndetse n'utundi turere nka Nyabihu na Rubavu twagezweho n'umusaruro ukomoka kuri Pariki y'Ibirunga.

Ati "Twamaze gusobanukirwa neza akamaro ko kubungabunga ingagi ndetse n'ibindi bigize bigize urusobe rw'ibinyabuzima dusanga muri Parike y'Ibirunga. Ibyo byiza kandi nta n'ubwo tubyikubira, bigenda bisatira n'utundi turere tudakora kuri Parike kuko uko natwe dutera imbere dusangiza n'abandi." 

Guverineri yavuze ko kuva mu 2005, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangira gufasha abaturiye Pariki y'Ibirunga binyuze mu byavuye mu bukerarugendo, hamaze gutangizwa imishinga isaga 659 ifite agaciro k'asaga Miliyari 5 na Miliyoni 169.

Iyi mishinga yatewe inkunga cyane cyane mu Mirenge 12 yegereye Pariki y'Ibirunga. Yasobanuye ko 50% y'iyi mishinga yagiye mu bikorwa by'ubworozi bifasha abaturage yaba ari mu rwego rw'ubuvumvu, mu gutura imbuto cyane ibirayi n'ingabo no mu kugira ubuhinzi buteye imbere n'ubworozi buteye imbere.

Ni mu gihe 35% by'aya mafaranga yagiye mu bikorwaremezo birimo iby'ubwubatsi by'amashuri, kubakira abatishoboye, guha abaturage amazi meza, kubaka amavuriro n'ibindi. Ati "Ibyo tukaba tubyishimira kubera ibyiza tugezwaho na Pariki y'Iburunga ndetse n'urwo rusobe rw'ibinyabuzima dusanga muri iyi Parike."

Yavuze ko "Ibikorwa byose byatewe inkunga biturutse ku musaruro w'ubukerarugendo." Yasobanuye ko kwifashisha ariya mafaranga yavuye mu bukerarugendo, mu bikorwa byo guhindura ubuzima bw'abaturage, bifasha cyane Leta mu gukomeza kwigisha abaturiye Pariki kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima, kuko byinjiriza amafaranga menshi Igihugu.

Ati "Ibi bikaba binadufasha. Iyo umuturage yabonye igituruka muri Parike biradufasha cyane twebwe, kuko mu gihe cyatambutse twabaga duhanganye n'abashaka kujya kwangiza Pariki n'inyamaswa zirimo, ahubwo ubu abaturage bose bashishikariye gufata neza Pariki ndetse n'inyimaswa ziyigaragaramo."

Yavuze ko uretse ariya mafaranga RDB itanga mu guteza imbere imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga, harimo n'izindi nyungu zigera ku baturage, harimo nko kubona amasoko y'ibyo bejeje, ubukorikori n'ibindi.

Guverineri yanavuze ko ubukerarugendo bwatumye mu Mujyi wa Musanze hubakwa ibikorwa byinshi bijyanye no kwakira abakerarugendo, inzu z'ubucuruzi zikomeje kubakwa, imihanda inozwa n'ibindi.

Yavuze ko hari imihanda imaze kubakwa kubera bishingiye ku rugendo rwo kwagura ubukerarugendo, nk'umuhanda uva Nyagatare unyura kuri Base ukazanyura mu gice kinini cya Burera. Hanatangijwe kandi umuhanda uzava Nyacyonga ukagera mu Kote. Ati "Ibi byose nibyo ducyesha ubukerarugendo." 

Guverineri yanagaragaje ko n'imibereho myiza y'abaturage igipimo kigenda kizamuka biturutse ku bukerarugendo. Yavuze ko mu Kwita Izina abana b'ingagi, hakomeje gufatwa ingamba zo kuzirinda, kandi kuba uyu muhango ubera muri Musanze 'ni ibintu biduteye ishema'.

Yavuze ko biba ari umwanya mwiza wo gusurwa n'abayobozi bakuru b'igihugu, ibyamamare hirya no hino ku Isi, ibihumbi by'abaturage n'abandi. Uyu muyobozi yavuze ko abashyitsi barenga ibihumbi ibiri ari bo bazitabira uyu muhango, ndetse harimo imikino izaba n'ibitaramo by'abahanzi.

Yagaragaje ko Kwita Izina bibaye mu 'gihe dusohotse mu gikorwa cyiza cy'amatora cyagenze neza mu Ntara yacu'.

Avuga ko "Kuri twe ni umwanya mwiza wo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse na Guverinoma muri rusange kuba badahwema gukora ibishoboka byose kugirango Parike yacu y'ibirunga ikomeze ifatwe neza, ikomeze ibungabungwe."


Guverineri Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko biteguye kwakira Abashyitsi barenga 2000 bazaba bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20, kandi ko ubukerarugendo bwahinduye imibereho y’abaturiye Pariki y’Ibirunga 


Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangonga Michaella yagaragaje ko nyuma ya Covid-19, urwego rw’ubukerarugendo rwongeye kwiyubaka kandi ku rwego rushimishije 


Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko hari byinshi bashingiraho mu guhitamo abita izina abana b’ingabi


Kwita Izina bigiye kuba ku nshuro ya 20, ni mu gihe abana b’ingagi bazahabwa amazina ari 22 

Kanda hano urebe Amafoto yaranze ikiganiro n'abanyamakuru cyagarutse ku gikorwa cyo Kwita Izina

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND