RFL
Kigali

Lionel Messi agiye gutangiza inzu itunganya Sinema

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/09/2024 18:47
0


Argentina Lionel Messi wamamaye mu mupira w'amaguru byumwihariko mu makipe nka FC Barcelona, Paris Saint-Germain, Inter Miami no mu ikipe y'igihugu ya Argentina, agiye gutangiza inzu itunganya Sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Argentina.



Ibinyamakuru bitandukanye byateruye iyi nkuru, bigaragaza ko Lionel Messi ari kwitegura gufungura iyi nzu yise Rosario 525, izajya itunganya Sinema mu mijyi ya Los Angeles, Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Rosario muri Argentina. 

Iyi gahunda ya Lionel Messi , ije nyuma gato na Mugenzi we Cristiano Ronaldo atangiye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ko aherutse kuzuza Miliyaridi y'abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze zose. 

Ibi byatumye benshi bibaza niba aba bagabo babiri babaye ibyogere mu mupira w'amaguru, ubu bakaba bari kugera ku musozo wawo, baba bagiye kuyoboka myidagaduro, ibijyanye n'umupira w'amaguru bikarangirira mu kibuga. 

 Iyi 525 yitiriwe iyi nzu, ngo bisobanuye umuhanda w'aho yavukiye, Rosario yo nta banga niko gace Messi yavukiyemo. 

Ikinyamakuru Hollywood reporter dukesha  iyi nkuru, cyavuze ko 525 Rosario ya Lionel Messi izajya itunganya Sinema, abakozi benshi bazaba bayiyobora ni abakomoka mu muryango wa Lionel Messi.

Ku ikubiro, iyi nzu izatunganya Filime mbarankuru y'uko Lionel Messi yegukanye igikombe Cy'Isi yari amaze kwiheba. Mu zindi Filime zizakorerwamo harimo nka Series Messi's World Cup, The Rise of legend and Messi Meet America ndetse n'izindi ziterekeye kuri Lionel Messi. 

525 Rosario ni Izina inzu itunganya Sinema Lionel Messi yenda gutangiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Argentina 

Lionel Messi mu nzira zigana mu myidagaduro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND