RFL
Kigali

Alikiba yavuze ku makimbirane avugwa hagati ye na Diamond Platnumz

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/09/2024 17:28
0


Alikiba aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ihangana rye na Diamond rishingiye ku mwuga bakora nta bintu birimo bwite.



Ibi yabigarutseho agaruka ku mubano wihariye murumuna we afitanye na Diamond n’abahanzi bo muri Wasafi nka Mbosso.

Ati”Ntakibazo kibirimo kuba Abdukiba yamarana igihe na Mbosso, si ngombwa ko mbimuhera uruhushya. Kuko nta rwango dufitanye, icyo twitaho ni akazi dukora.”

Agaragaza ko icyo abantu bitiranya ari ukuba we na Diamond ibyo bakora aribyo bihanganira ku isoko, ataribo ubwabo.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ubucuti bwa murumuna we na Mbosso bumaze igihe kirekire.

Ati”Abdukiba na Mbosso bamaze igihe ari inshuti na mbere y’uko Mbosso yinjira muri Wasafi.”

Alikiba kandi yakomoje ku kuba aganira na Diamond, ati”Tujya tuganira.”

Agaragaza ko abantu bafata ibintu uko bitari, hari amakuru badafite ati”Menya hari ikintu mubura mu byo muzi?”

Ihangana rya Diamond na Alikiba mu muziki rimaze imyaka,  muri iyi minsi banahanganiye mu ishoramari rishingiye ku bitangazamakuru batangije.Alikiba yavuze ko hirya y'akazi ajya agirana ibiganiro na Diamond kuko nta makimbirane bigeze bagirana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND