RFL
Kigali

Yabivuzweho kenshi! Lady Gaga yahishuye icyamubujije guhakana ibihuha by'uko yihinduje igitsina

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/09/2024 16:15
0


Nyuma y'imyaka myinshi umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Lady Gaga, avugwaho kuba yaravutse ari umuhungu nyuma akihinduza igitsina akaba umukobwa, yagarutse ku cyatumye atabihakana akarekana abantu bagakomeza kubivuga.



Aganira n'ikinyamakuru 'Variety Magazine' Lady Gaga yavuze ko yavuzweho inkuru nyinshi zivuga ko yihinduje igitsina ariko ahitamo kwicecera kuko atashakaga gutuma abahisemo kugihindura biyumvamo ko ari igisebo kuri bo.

Yavuze ko ubwo babimuvugagaho, bitigeze bimubabaza cyangwa se ngo yiyumvemo ko ari inzirakarengane kuko we yari abizi neza ko ari ibinyoma.

Yakomeje avuga ko yari muri iki kibazo, yumvaga kujya gushyira umucyo ku bihuha biri kumuvugwaho atari cyo kintu cyiza yari gukora, kandi iyo abivugaho byari gutuma hari ababaho nabi.

Ati "Sinigeze niyumva nk'inzirakarengane muri ibyo binyoma...Nageze mu gihe aho kuba najya kwihanagiraho icyasha atari cyo cyihutirwaga no mu mibereho y'abandi bantu."

Nubwo uyu mugore yagiye avugwaho ibi byose, ariko ntibyamubujije kuba yakundwa n'umugabo bameranye neza muri iyi minsi witwa 'Micheal Polansky' uherutse kumwambika impeta y'urukundo amusaba ko barushinga.

Lady Gaga wakunze kuvugwaho ko yihinduje igitsina, yavuze impamvu yahisemo kutanyomoza aya makuru kuva mu 2008 avugwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND