Mugisha Benjamin [The Ben] witegura gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena, yamaze gutangaza itariki azashyirira hanze indirimbo nshya.
Nyuma y'uko aheruka kwitabazwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka 'Uno' y’umunya-Kenya, Bensoul,hakaza kandi 'Sikosa' yahuriyemo na Element na Kevin Kade.
The Ben yatangaje ko yiteguye gushyira hanze indirimbo
nshya tariki ya 27 Nzeri 2024.
Mu butumwa yasangije abamukurikira yashyize hanze amazina
agera ku icumi, avuga ko harimo rimwe ry’indirimbo agiye gushyira hanze.
Atangaza ko umunyamahirwe yegukana ibihumbi 500Frw
urimenya mbere.
The Ben yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye ku giti
cye mu Kuboza 2023, ikaba ari indirimbo 'Ni Forever' ishingiye ku nkuru ye mpamo y’urukundo.
Byitezwe ko muri Mutarama 2024, azakorera igitaramo
gikomeye muri BK Arena.
The Ben uri mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite yamaze guteguza indirimbo nshya
Urutonde rw'amazina The Ben yashyize hanze yifuza ko hatoranywamo izina ry'indirimbo igiye kujya hanze ubikora mbere akegukana ibihumbi 500Frw
TANGA IGITECYEREZO