RFL
Kigali

Mukura VS na Gorilla FC zabonye amanota 3

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/09/2024 17:32
0


Ikipe ya Mukura VS yatsinze Vision FC naho Gorilla FC itsinda Marine FC mu mikino yo ku munsi wa Kane wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni mu mikino yakinwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024 Saa Cyenda. Kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ikipe ya Mukura VS yari yakiriye Vision FC.

Uyu mukino watangiye Mukura VS yari imbere y'abafana bayo yatangiye iri hejuru ndetse ku munota wa 4 gusa byari bihagije ngo ibe yafunguye amazamu ku gitego cya Irunva Justin.

Ku munota wa 12 iyi kipe yambara Umukara n'umuhondo yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Boateng Mensah ku mupira mwiza yari ahawe na Jordan Dimbumba.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2, Vision FC yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura  igakoresha uburyo bwo kwirukankana imipira.

Ku munota wa 24 yaje gufungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Stephen Bonnie ku mupira wari uvuye muri koroneri ashyiraho umutwe uragenda ujya mu nshundura.

Vision FC yakomeje gukina noneho ubona irusha Mukura VS guhererekanya umupira ndetse ikanagerageza ubundi buryo imbere y'izamu binyuze mu mashoti aremereye abakinnyi bayo barekuriraga inyuma y'urubuga rw'amahina.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira Mukura VS yarase igitego ku mupira Irunva Justin yari abonye asigaranye n'umunyezamu gusa gutsinda biramunanira.Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ikiyoboye n'ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi akora impinduka mu kibuga aho Vision FC yakuyemo Christian Iyamuremye hajyamo Prosper Rugangazi naho Mukura VS ikuramo Jordan Dimbumba hajyamo Vincent Adams.

Ku munota wa 55 Mukura VS yaribonye igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Sunzu Bonheur Mende rinyura hejuru y'izamu gato cyane.

Amakipe yombi yakomeje gukina ubona nta n'imwe irimo irakora ikinyuranyo, umukino urangira Mukura VS itsinze ibitego 2-1 ihita ijya ku mwanya wa 5 n'amanota 7 naho Vision iguma kumwanya w 15.

Undi mukino wabaye ni uwo ikipe ya Gorilla FC yatsinzemo Marine FC igitego 1-0.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND