RFL
Kigali

Cricket: U Rwanda rwarahiriye kubona iitike y’Igikombe cy’Isi cya U-19

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/09/2024 11:57
0


U Rwanda rwarahiriye kwitwara neza mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Cricket mu bakobwa batarengeje imyeka 19, mu mikino igomba kubera i Kigali.



Kuva kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri kugera tariki 29 uko kwezi, u Rwanda rurakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Cricket, yitabiriwe n’amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 19.

Iyi mikino yo mu Itsinda rya Mbere ku Mugabane wa Afurika “ICC U19 Women’s T20 World Cup Africa Qualifier 2024” yitabiriwe n’ibihugu umunani birimo u Rwanda ruri mu rugo, Uganda, Zimbabwe, Nigeria, Tanzania na Namibia, kongeraho Kenya na Malawi byabonye itike yo kwitabira bivuye mu Itsinda rya Kabiri ryakiniye i Gahanga muri Kanama.

U Rwanda na Zimbabwe ni byo bihugu bihanzwe amaso cyane muri iyi mikino igiye kubera ku bibuga bya Gahanga na IPRC Kigali. Byombi byitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Abangavu cyakinwe bwa mbere muri Mutarama 2023.

Ikipe y’Igihugu yari yabonye itike yo kwitabira irushanwa nyuma yo kwitwara neza mu mikino yabereye muri Botswana.

Abajijwe niba nta gitutu gihari kuba agiye gushakira itike mu rugo kandi asabwa kongera kwitwara neza, Umutoza Leonard Nhamburo utoza u Rwanda, yavuze ko igitutu gihoraho, ariko gukinira mu rugo byaba byiza kurushaho.

Yongeyeho ati “Niba ubushize twarabonye itike y’Igikombe cy’Isi ntibivuze ko ari uburenganzira bwacu ko no kuri iyi nshuro tuyibona, tugomba kubikorera. Icyo dusabwa ni ugukina Cricket nziza ishoboka, iyo ibyo ubikoze umusaruro uraguhira kuko uba warushije abo mwahuye bose.”

Ikipe y’u Rwanda igiye gukina iri rushanwa, itandukanye cyane n’iyakinnye Igikombe cy’Isi kuko hasigayemo umukinnyi umwe, abandi bazamutse mu ikipe nkuru.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) akaba n’Umuyobozi w’iri rushanwa, Emmanuel Byiringiro, yavuze ko ari “ishema kuba buri mwaka ICC iha u Rwanda irushanwa rwakira.”

Yongeyeho ati “Bivuze ko badufitiye icyizere cyo kwakira amarushanwa kandi uko tuyakira ni ko tugenda tugira ubunararibonye, buri mwaka tugenda turushaho kubikora neza.”

Ku bijyanye n’umusaruro Abanyarwanda bakwitega ku ikipe yabo, Byiringiro yavuze ko kuba abakinnyi bagiye gukinira aho bitoreza bibaha amahirwe menshi.

Ati “Igitutu gihoraho mu kazi, ahubwo uko umenya kugicunga ni byo bigufasha. Ni amahirwe kuba turi mu rugo kuko tuzi uburyo tubaho, abakinnyi bazaba bakinira imbere y’Abanyarwanda. Turiteguye, ikipe yacu yaritoje, twubatse ikipe nshya kandi twizeye ko bazitwara neza.”

Ku munsi wa mbere w’irushanwa, u Rwanda rurakina na Kenya, Tanzania ihure na Nigeria, Namibia yisobanure na Uganda mu gihe Malawi ikina na Zimbabwe.

U Rwanda rwarahiriye kwitwara neza mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi muri cricket 


Umutoza Leonard Nhamburo utoza u Rwanda, yavuze ko igitutu gihoraho, ariko gukinira mu rugo byaba byiza kurushaho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSENGIMANA Samuel 7 hours ago
    Kwiyandikisha





Inyarwanda BACKGROUND