RFL
Kigali

CAF Champions League: Pyramids FC yongeye gushyira ku musozo inzozi za APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2024 22:12
0


Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri yatsinze APR FC ibitego 3-1 yongera gushyira ku musozo inzozi zayo zo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.



Ni mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa mbili z'umugoroba kuri 30 June Stadium nyuma yuko ubanza warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 wakinwe mu Cyumweru gishize muri Stade Amahoro.

Abakinnyi 11 Krunoslac Jurcic utoza Pyramids FC yabanje mu kibuga; El-Shenawy, Mahmoud Marei, Ahmed Sami, Ibrahim Blati Toure, Fiston Kalala Mayele, Ramadan Sobhi, Mostafa Mohamed Fathi, Fagrie Lakay Mohamed Chibi, Mohamed Lashin na Mohamed Hamdi.

Abakinnyi 11 Darco Novic utoza APR FC yabanje mu kibuga; Pavelh Nzila, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga, Mohamadou Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy.

Ikipe ya APR FC yagiye muri uyu mukino ibizi ko nibura kugira ngo ikomeze igere mu matsinda isabwa gutsinda 1-0, 2-0, 2-1… cyangwa no ikanganya ibitego biri hejuru ya 2 kubera ko CAF igiha agaciro igitego cyatsindiwe hanze.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi yishakisha atakaza imipira bya hato na hato. Ku munota wa 7 Ibrahim Blati Toure yarekuye ishoti riremereye ku mupira wari uvuye muri koroneri Nshimiyimana Yunusu ashyiraho umutwe umusanga aho yari ahagaze gusa birangira rinyuze hejuru y'izamu kure.

Bidatinze ku munota wa 10 ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe na Byiringiro Gilbert, myugariro wa Pyramids FC awukuramo usanga Seidu Dauda Yussif arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya Pyramids FC yasatiriye gusa ba myugariro ba APR FC barimo Nshimiyimana Yunusu bagakiza izamu bashyira imipira muri koroneri.

Ku munota wa 25 APR yari ibonye igitego cya Kabiri habura gato ku mupira Mugisha Gilbert yasunikiye Niyomugabo Claude nawe awuhindura imbere y'izamu usanga Mamadou Sy ashyiraho umutwe ariko birangira unyuze impande y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 45 Pyramids FC yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mohamed Chibi ku mupira yahawe na Fagrie Lakay. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ikora impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert hajyamo Chidiebere.

Ku munota wa 47 ikipe y'Ingabo z'igihugu yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo butanga ku mupira Chidiebere yahaye Ruboneka Jean Bosco arekura ishoti gusa umunyezamu wa Pyramids FC arikuramo 

Pyramids FC yakomeje umukino isatira ishaka igitego cya 2 gusa ikarata uburyo buremereye nk'aho Ramadan Sobhi yarekuye ishoti rigakubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 69 Pyramids FC yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele akoresheje umutwe ku mupira wazamuwe na Mostafa Mohamed Fathi.

APR FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Dauda Yussif, Mamadou Sy na Mamadou Lamine Bah hajyamo Tuyisenge Arsene, Victor Mbaoma na Richmond Lamptey ngo irebe ko yashaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kugorana.

Ku munota wa 89 ikipe ya Pyramids FC yabonye penariti ku ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Zalaka wari winjiye mu kibuga asimbuye iterwa neza na Hafez yinjira mu nshundura igitego cya 3 kiba kirabonetse.

Umukino warangiye Pyramids FC itsinze ibitego 3-1 ihita isezerera APR FC mu mikino ya CAF Champions League ku giteranyo cy'ibitego 4-2. Iyi kipe yo mu Misiri yahise yerekeza mu matsinda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND