RFL
Kigali

Musanze FC yabonye intsinzi ya mbere naho AS Kigali na Bugesera FC ziratsikira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2024 17:50
0


Ikipe ya Musanze FC yabonye amanota 3 ya mbere itsinda Amagaju FC ibitego 3-0, AS Kigali inganya na Rutsiro FC 0-0 naho Bugesera FC inganya na Etincelles FC igitego 1-1.



Ni mu mukino yo ku munsi wa Kane wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Nzeri 2024 saa Cyenda.

Kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ikipe y'Amagaju FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino watangiye ubona amakipe yombi yigana nta n'imwe ishaka kwirekura ngo isatire. 

Ku munota wa 5, Musanze FC yabonye kufura yatewe na Salomon Adeyinka, gusa birangira umunyezamu w'Amagaju FC, Twagirumukiza Clement ayishyize muri koroneri 

Ku munota wa 10, Amagaju FC yari abonye uburyo buremereye ku mupira mwiza wahinduwe na Malanda Destin usanga Masudi Narcisse arekura ishoti riremereye, ariko myugariro wa Musanze FC Kwizera Tresor aratabara araryitambika rivamo.

Ku munota wa 29, Musanze FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Valentin nyuma y'amakosa yakozwe na bamyugariro ba Mukura VS.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere Amagaju FC yakomeje kurushwa cyane aho abakinnyi bayo bafataga imipira bagahita bayitakaza. 

Bigeze ku munota wa 37, Musanze FC yabonye igitego cya 2 gitsinzwe nanone na Bizimana Valentin ku ishoti yarekuye umunyezamu w'Amagaju FC akagerageza kurikuramo ariko bikarangira rigiye mu nshundura.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Amagaju FC yo mu Bufundu yagerageje uburyo aho Rachidi Mapoli yahaye umupira mwiza Matumona arekura ishoti umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu arishyira muri koroneri. Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC ikiyoboye n'ibitego 2-0. 

Mu gice cya kabiri Amagaju FC yaje ashaka uko yakwishyura ndetse akanabona uburyo nk'aho Dusabimana Christian yarekuye ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 53 Amagaju FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Useni Kiza Seraphin hajyamo Niyonkuru Claude.

Musanze FC yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa 81 ku mupira wazamuwe na Nkurunziza Felecien usanga Salomon Adeyinka awutereka mu nshundura.

Umukino warangiye Musanze FC itsinze Amagaju FC ibitego 3-0 yegukana amanota 3 yayo ya mbere.

Indi mikino yabaye ikipe ya AS Kigali yanganyije na Rutsiro FC 0-0  naho Bugesera FC inganya na Etincelles FC igitego 1-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND