RFL
Kigali

Rayon Sports yabwiye Gasogi United ko nta mwana usya ahubwo avoma-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/09/2024 22:21
0


Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu mukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona y'u Rwanda, umukino Gasogi United yari yaratsinze Rayon Sports mu magambo.



Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports ku mukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25. Ni umukino witabiriwe n'abatari bake ugereranyije n'abafana ikipe yakiriye isanzwe ifite.

Ni umukino Gasogi United yari yitondeye mu mitegurire yawo kuko mbere y'umukino aba DJ bazobereye mu kuvanga umuziki bo mu Rwanda babanje gususurutsa abari kuri Stade Amahoro ahabereye uyu mukino kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri.

Miss Muyango uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ni we wari umusangiza w'amagambo mu gice cy'imyidagaduro, mu gihe DJ Marino, DJ Sonia na DJ Crush ari bo basusurukije abari aho babavangira imiziki iryoshye.

Nubwo habanje ibikorwa byo kwidagadura, abafana bo bari barangajwe imbere n'umukino wa Rayon Sports na Gasogi United kuko ubwo aba DJ basusurutsaga abantu mbere y'u mukino, Stade Amahoro yari yambaye ubusa. 


Ubwo aba DJ nka Marino, Sonia na Crush basusurutsaga Stade Amahoro mbere y'u mukino, nta bafana bari bakagezemo 

Uko amasaha y'umukino yasatiraga ni bwo abafana batangiye kwinjira, nuko aba Rayon batangirana amashyi yabo bakomeye abakinnyi babo bavuye mu rwambariro. 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Dauda Ibrahim Bareli, Marc Govin, Udahemuka Jean De Dieu, Collin, Adolphe Hakizimana, Doumbia Mantan, Mudert Akbar, Christian Malimpangou, Harerimana Aboulelaziz, Danny Ndikumana na Iradukunda Serge. 

Ku ruhande rwa Rayon Sports, abakinnyi babanje mu kibuga ni Khadime Ndiaye, Ombolenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Niyonzima Olivier, Aruna Mussa, Muhire Kevin, Cherles Baale, Aziz Bassane na Iraguha Hadji. 

Ni umukino watangiye Gasogi United ikinana imbaraga zidasanzwe. Ku munota wa kane n'uwa karindwi, Iradukunda Serge yabonye amahirwe y'ibitego, gusa birangira ananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya Khadime Ndiaye. 

Mu minota 20 ya mbere, Gasogi United yogeje amaso y'abari kuri Stade Amahoro, ibinyujije mu macenga ya Malimpangou Christian, Ndikumana Danny na Iradukunda Serge, gusa igitego kirabura. 

Guhera ku munota wa 30, na Rayon Sports ibifashijwemo na Muhire Kevin wakinaga mu kibuga hagati, yatangiye kuyobora umukino. Ku munota wa 37 yabonye kufura yazamuwe neza na Muhire Kevin, gusa Ombolenga Fitina ananirwa gushyira umupira mu izamu. 

Iminota 45 yarangiye nta kipe irabona igitego, umusifuzi yogeraho iminota itatu. Iminota itatu nayo yarangiye nta gitego kiraboneka, nuko igice cya mbere kirangira ari Ubusa ku busa ku mpande zombi. 

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga zidasanzwe nuko ku munota wa 50, Bugingo Hakim na Charles Baale bogoza urubuga rw'amahina rwa Gasogi United, nuko Charles Baale aba atsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.

Nyuma y'iminota itatu Rayon Sports ibonye igitego, umunya Congo Brazzaville Aziz Bassane Koulagna yatsinze igitego cy'umutwe mu izamu rya Gasogi United, nuko umusifuzi akinga ukuboko, avuga ko Aziz Bassane Koulagna yari yaraririye.

Ku munota wa 60, Gasogi United yabonye ikarita itukura yahawe Muderi Akbar, nyuma yo gukandagira bikomeye Aruna Mussa Madjariwa. 

Nubwo Gasogi United yabonye ikarita itukura yahawe Muderi Akbar Kapiteni, abakinnyi bayo bihagazeho banga gucika intege, baguma kugerageza uburyo imbere y'izamu rya Rayon Sports, gusa amahirwe aguma kuba make. 

Iminota 90 isanzwe yarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports, nuko umusifuzi yogeraho iminota ine kugira ngo umukino urangire. Iminota y'inyongera nayo yarangiye nta gihindutse, umukino urangira Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa Gasogi United. 

Gutsinda uyu mukino, byatumye Rayon Sports igira amanota atanu, naho Gasogi United iguma ku manota arindwi. 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports 


Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu mukino Gasogi United yari yakaniye mu mpande zose 






AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND