RFL
Kigali

Premier League: Manchester United yanze gushimwa kabiri itakaza amanota kuri Crystal Palace

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2024 20:41
0


Ikipe ya Manchester United yaherukaga kwitwara neza inyagira Southampton, yanze gushimwa kabiri itakaza amanota inganya na Crystal Palace 0-0.



Ni mu mukino wo ku munsi wa 5 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'ebyiri n'iminota 30 ubera kuri Stade ya Crystal Palace,Selhurst Park.

Umukino watangiye ikipe ya Manchester United isatira ndetse mu minota 15 byashobokaga ko yari kuba yabonye igitego kirenze kimwe nk'aho Alejandro Garnacho yahawe umupira mwiza na Joshua Zirkzee asigaranye n'umunyezamu arekura ishoti Dean Henderson arishyira muri koroneri.

Nyuma y'iminota 15 ya mbere umuvuduko uyu mukino war uriho wabaye nk'ugabanyutse utangira gukinirwa mu kibuga hagati cyane. 

Ku munota wa 27 Manchester United yongeye kurata igitego ku mupira Diogo Dalot yahaye Alejandro Garnacho arekura ishoti rikubita igiti cy'izamu, umupira usanga Bruno Fernandes nawe arekuye ishoti bigenda uko.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira Crystal Palace nayo yabonye uburyo aho Mitchell yahaye umupira mwiza Ebrechi Eze arekura ishoti ariko birangira Andre Onana arifashe.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igice cya kabiri cyatangiye Crystal Palace ikora impinduka mu kibuga havamo Adam Wharton na Jean Philippe Mateta hajyamo Jefferson Lerma na Ismail Sarr.

Ku munota wa 48 Ebrechi Eze yarase igitego ku mupira yafashe azamuka acenga yinjira mu rubuga rw'amahina agiye kurekura ishoti birangira Matthijs de Ligt atabaye.

Erik Ten Hag utoza Manchester United nawe yaje gukora impinduka mu kibuga aho Joshua Zirkzee yahaye umwanya Marcus Rashford. 

Iyi kipe y'amashitani atukura yakomeje gukina ishaka igitego ariko umunyezamu wa Crystal Palace, Dean Henderson akomeza kubabera ibamba nk'aho Alejandro Garnacho yihambuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ariko arishyira muri koroneri.

Ikipe ya Crystal Palace yakomeje kwihagararaho birangira irangije umukino inganya na Manchester United 0-0. Manchester United yahise ijya ku mwanya wa 11 n'amanota 7 naho Crystal Palace ku mwanya wa 16 n'amanota 3.

Manchester United yanganyije na Crystal Palace 0-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND