RFL
Kigali

Ni ibirori bitikiriramo akayabo! Abashinwa bari gukorera imbwa ubukwe kurusha uko babwitegurira

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/09/2024 17:46
0


Ibitangazamakuru Mpuzamahanga bikomeje kugaragaza ko benshi mu baturage b’u Bushinwa batagishishikajwe no gukora ubukwe no kubyara, ibiri gutuma ahubwo bashyira imbaraga mu gutegurira ubukwe imbwa zabo ndetse ibyo birori bigatikiriramo akayabo k’amafaranga.



Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, mu ntangiriro za Nyakanga 2024 byatangaje inkuru y’ubukwe bw’agatangaza bwokorewe imbwa zitwa Bree na Bond, bwateguwe mu buryo buhenze nk’ubw’abantu, ndetse izo mbwa zitegurirwa imyenda myiza na ‘gâteau’ (keke) y’akataraboneka yatwaye ama-Yuan 800, ni ukuvuga asaga ibihumbi 150 Frw.

Iyi nkuru kandi igaragaza ko atari izi mbwa gusa zikorewe ubwo bukwe ahubwo ko ari umuco uri gukura mu Bushinwa, ndetse abaturage baho bakaba bakomeje kuzitunga ku bwinshi ku buryo mu mijyi y’icyo gihugu habarirwa imbwa n’injangwe zisaga miliyoni 116.

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi, Acuity Knowledge Partners, cyo kigaragaza ko atari ukuzikorera ubukwe gusa ahubwo ko muri rusange Abashinwa bakomeje gushora amafaranga menshi mu kwita ku mbwa zabo, ndetse ko mu 2023 bazikoreshejeho asaga Miliyari 38.41$, mu mafaranga y'u Rwanda akaba arenga Tiriyari 51 Frw.

Ibi kandi biri kuba nyuma y’uko Leta y’u Bushinwa imaze imyaka myinshi itangije gahunda zo kugabanya ubwiyongere bw’abaturage babwo, dore ko buri mu bihugu biza imbere mu guturwa cyane ku Isi. Mu ngamba u Bushinwa bwafashe harimo amabwiriza y’uko abashakanye batagomba kubyara umwana urenze umwe.

Si ibyo gusa kuko n’imibereho ikomeje guhenda muri icyo gihugu, ku buryo benshi mu bagituye bahugiye mu gukora akazi no gushaka iterambere kurusha gukora ubukwe bakanabyara.

Reuters igaragaza ko ibyo biri kugira uruhare mu kwiyongera kw’Abashinwa batunga imbwa bakazifata nk’ingenzi cyane mu buzima bwabo nk’uko bafata abo mu miryango yabo, ibituma banazitakazaho amafaranga menshi.


U Bushinwa bukomeje gukuza umuco wo gushyingira imbwa, mu gihe kubyara no gushyingiranwa kw'abantu muri icyo gihugu biri gukendera


Ubukwe bw'imbwa bukomeje gutangwaho akayabo mu Bushinwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND