RFL
Kigali

Dj wa Diamond ategerejwe i Kigali mu bitaramo bine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2024 16:25
0


Romy Jons wahisemo amazina ya RJ The DJ mu muziki, yandikanye ishimwe agaragaza ko yiteguye kongera gutaramira mu Mujyi wa Kigali mu bitaramo bine mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abafana n'abakunzi b'umuziki we.



Ni umwe mu basore bahiriwe no gutumirwa i Kigali, ndetse agira umubare munini w'itsinda rimuherekeza mu bitaramo byose atumirwamo mu bihe bitandukanye.

Hari abatebya bakavuga ko ahora mu ngendo nka mubyara we Diamond, akaba n'inshuti ye. Rj The Dj yagize izina rikomeye bitewe n'uko ari Dj wihariye wa Diamond.

Kandi Abanyarwanda bamwiyumvamo ahanini biturutse mu kuba ariwe wagize uruhare rukomeye rwagejeje ku kuba The Ben yarakoranye indirimbo 'Why' na Diamond.

Yifashishije konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, RJ The Dj yavuze ko tariki 26 Nzeri 2024 azataramira i Kigali muri Tiamo Lounge, ku wa 27 Nzeri 2024 azacurangira ahitwa 'Shouters Lounge', ku wa 28 Nzeri 2024 ataramire ahitwa Crystal Lounge, urugendo rwe ruzasorezwa muri Pili Pili, ku wa 29 Nzeri 2024.

Ni byo bitaramo byinshi agiye gukorera i Kigali nyuma y'igihe atangiye urugendo rw'umuziki. Uyu musore yaherukaga i Kigali, ubwo yacurangaga muri The Green Lounge na Crystal Lounge, ku wa 1 Kamena 2024.

Mu bihe bitandukanye Romy Jons yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo The Baraka Prince bakoranye indirimbo ‘Bora Iwe’, Sholo mwamba bakoranye indirimbo ‘Walete’ n’izindi.

Asanzwe afitanye indirimbo na Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Kanama 2019 Rommy Jones yabwiye Radio ya Wasafi ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya instagram kugira ngo bakorane indirimbo.

Romy mu mpera za Kanama 2019 yasohoye Album yakubiyeho indirimbo 12 yise “Changes”. Yifashishijeho abahanzi b’amazina azwi muri Afurika barimo Jose Chameleone wo muri Uganda, Harmonize, Morgan Heritage, Ray Vanny, Diamond Platnumz, Vanessa Mdee n’abandi.

Yamamaza iyi album yanavuze ko hari ho indirimbo yakoranye na Meddy wo mu Rwanda anavuga ko ari we wamuhurije muri Amerika na Diamond banoza ikorwa ry’ indirimbo.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania ikorwa na Producer Made Beats wo mu Rwanda.

Ubushuti bwa Romy Jons na Meddy buhera mu mpera za 2023 ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege muri Tanzania. Umushinga w’indirimbo Meddy yakoranye na Diamond Platnumz na wo watunganyirijwe muri Tanzania nubwo kugeza ubu itarasohoka. 

RJ The Dj yateguje ibitaramo bine mu Mujyi wa Kigali


RJ The Dj asanzwe ari Dj wihariye wa Diamond, umunyamuziki wagwije ibigwi muri Afurika 


RJ The Dj yaherukaga i Kigali mu bitaramo bibiri byabaye muri Gicurasi- aha yari acungiwe umutekano na Ya Ntare- usanzwe ari umurinzi wa The Ben 


RJ The Dj yakunze kugaragaza ko anyurwa no gutaramira i Kigali, kuko ahafite abahanzi b'inshuti 


Nyuma y'amezi atatu, RJ The Dj yatangaje ibitaramo bine i Kigali 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO RJ THE DJ YAKORANYE NA MEDDY NA RAYVANNY

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND