RFL
Kigali

Hamenyekanye igihe Davis D azakorera igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2024 15:23
0


Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D ari mu myiteguro yo gukora igitaramo gikomeye yise “Shine Boy Fest, Ten Years” mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki yahuriyemo n’ibyiza, ibibi ndetse n’ibicantenge ariko akomeza gushikama ku mpano ye.



Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Biryogo’ yari amaze amezi abiri atangaje ko agiye gutaramira abanya-Kigali nyuma y’igihe akorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Azwi nk’umuhanzi ukora amashusho y’indirimbo zihenze, kandi wita cyane ku guhora mu itangazamakuru, binyuze mu bihangano bye.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko igitaramo cye yise “Shine Boy Fest, Ten Years”, kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ubwa mbere azaba ataramiriye hariya hantu mu gitaramo cye bwite. Ariko si ubwa mbere azaba azamutse urubyiruko rw’aho. Muri Gicurasi 2024, nabwo yari muri Camp Kigali, aho yari yitabiriye igitaramo cya Platini P, icyo gihe yaserutse arinzwe n’umupfumu.

Agiye gutaramira Abanyarwanda n’abandi mu gihe aherutse mu bitaramo byabereye mu Bubiligi no mu  bihugu byo mu Burayi. Kandi, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo yatangiye gushyira hanze indirimbo mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be.

Aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Kimwe Zero’, ndetse ari no mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yakoranye na Platini P.

Davis D avuga ko muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye nshya. Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi ‘ziryohe amatwi’. Yaherukaga gusohora Album yise ‘Afro Killer’ yariho indirimbo zakunzwe cyane.

Mu bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze udukingirizo twamwitwiriwe aho azakorana n’umuryango Syber Rwanda.

Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.

Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.


Davis D ari kwitegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki

Igitaramo cya Davis D kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024 ahazwi nka Camp Kigali 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KIMWE ZERO’ YA DAVIS D

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND