RFL
Kigali

Basketball: Patriots BBC yigaranzuye APR BBC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/09/2024 6:30
0


Ikipe ya Patriots BBC yigaranzuye APR BBC iyitsinda amanota 61-49,iba itsinzi ya kabiri yegukanye mu mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball.



Uyu mukino wa Kane wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024 Saa mbiri mu nzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena. 

Umukino watangiye ikipe ya APR BBC ariyo ibangutse itsinda amanota ibifashijwemo n'abarimo Wamukota Bush. Ikipe ya Patriots BBC nayo yaje kwinjira mu mukino ibifashijwemo n'abakinnyi bayo isanzwe igenderaho aribo Hagumintwari Steven na Perry William Kiah.

Agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 14-14. Mu gace ka Kabiri aya makipe yakomeje guhangana mu buryo bukomeye aho wabonaga akinana imibare myinshi cyane gusa karangira Patriots BBC ariyo itsinze amanota menshi agera kuri 10-6 ndetse ihita inayobora umukino muri rusange ku manota 24-20.

Mu gace ka Kane ikipe ya Patriots BBC yari yaje muri uyu mukino ibizi ko isabwa gutsinda kugira ngo igumane amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe yakomeje kurusha APR BBC mu buryo bugaragara.

Abakinnyi bayo barimo Branch Stephaun bayifashije kugasoza itsinze amanota 24-20 ndetse muri rusange ihita ijya imbere n'amanota 48-40.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma APR BBC yakomeje kurushwa ubona abakinnyi bayo isanzwe igenderaho nta kazi gakomeye bari gutanga. Patriots BBC yasoje umukino iyoboye n'amanota 61-49 ihita iba intsinzi ya 2.

Abakinnyi batsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Branch Stephaun watsinze 16 ndetse na Ndizeye Ndayisaba watsinze 14,  bose bakaba bakinira Patriots BBC.

Kuri ubu amakipe yombi anganya intsinzi aho yose afite 2, akaba azagaruka mu kibuga akina umukino wa Gatanu ku wa Gatanu  tariki ya 20 Nzeri 2024 muri BK Arena.





Patriots BBC yigaranzuye APR BBC yari yayitsinze mu mikino ibiri iheruka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND