RFL
Kigali

Maroc iyoboye ibihugu 10 bigaragaramo umubare munini w’abantu badafite konti za banki

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/09/2024 16:41
0


Kimwe mu bibazo bikomeye umugabane wa Afurika ugihura na byo mu rugendo rw'iterambere, harimo no kugira umubare munini w'abantu badakoresha amabanki ku buryo bibagora cyane kubona serivisi z'imari. Kugeza ubu, Maroc, igihugu kibarizwa mu Majyaruguru ya Afurika nicyo kiyoboye urutonde ku Isi yose.



Imibare ya Banki y’Isi iheruka gusohoka mu 2022, yagaragaje ko mu mubare munini w'abatuye Isi, abasaga Miliyari 1.7 nta konti n’imwe ya banki bagira, ibintu bifatwa nk’ibidindiza iterambere.

Nubwo ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, Banki y’Isi igaragaza ko kubona serivisi z’imari kuri benshi mu batuye mu bice by’Isi bitaratera imbere, bikiri inzozi.

Ikibazo gikomeye ni uko no mu bice byitwa ko izo serivisi z’imari zirimo, hari abagitaka gucibwa ikuguzi kinini kugira ngo bazibone.

Impamvu yagaragajwe icyo gihe ituma abantu badatunga konti za banki si ubushake ahubwo ni uko aho batuye nta bigo by’imari na za banki bihagera, n’aho biri bikaba bihenze kubikoresha.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2021 na Merchant Machine, ikigo cyo mu Bwongereza bwagaragaje ko ibihugu bibarizwa mu Burasirazuba bwo hagati na Afurika, byihariye 50% by’umubare w’abantu badakorana n’ibigo by’imari.

Kuri ubu, Banki y'Isi yagaragaje ko abarenga miliyari 1.6 badafite konti za banki ndetse ko nta n'uburyo bwo kurinda umutekano w'amafaranga yabo bafite. 

Mu bihugu byo muri Afurika bigaragara ku rutonde rw'ibihugu 10 bifite umubare munini w'abaturage batabona serivisi za banki cyangwa ngo bagane ibigo by'imari, harimo Maroc, Misiri na Nigeria.

Kuba hakigaragara umubare munini w'abantu badafite konti za banki cyangwa iz’ibindi bigo by’imari, bigira ingaruka ku yindi mibereho yabo kuko byumvikane ko baba badashobora kuguza cyangwa kwizigamira byoroshye ngo biteze imbere, kuba bigoye kwishyura zimwe muri serivisi z’imibereho myiza nko kwivuza, umuriro, amazi n’ibindi cyangwa se ugasanga nta n’ubwo bibageraho.

Uru ni urutonde rw'ibihugu 10 bifite umubare munini w'abaturage badakoresha serivisi za banki rwakozwe n'ikigo cya Global Finance:

Rank

Country

Population (Millions)

% Unbanked

1

Morocco

36.9

71

2

Vietnam

97.3

69

3

Egypt

102.3

67

4

Philippines

109.6

66

5

Mexico

128.9

63

6

Nigeria

206.1

60

7

Peru

33

57

8

Colombia

50.9

54

9

Indonesia

273.5

51

10

Argentina

45.2

51

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND