RFL
Kigali

Umufana wa Liverpool yitabye Imana yagiye kuyifana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/09/2024 8:18
0


Umufana w'ikipe ya Liverpool yitabye Imana nyuma y'uko yari yagiye kuyifana mu gihugu cy'u Butaliyani aho yari yagiye gukina na AC Milan muri UEFA Champions League.



Kuri uyu wa Kabiri Saa Tatu z'ijoro nibwo ikipe ya AC Milan yari yakiriye Liverpool yo mu Bwongereza kuri San Siro mu mukino wo ku munsi wa mbere wa UEFA Champions League.

Uyu mukino warangiye Liverpool itsinze ibitego 3 bya Konate , Virgir ndetse na Dominic Szoboszlai kuri 1 cya AC Milan cyatsinzwe na Christian Pulisic.

Mbere y'uko uyu mukino utangira gukinwa ikipe ya Liverpool yakiriye inkuru itari nziza ivuga ko umufana wayo yitabye Imana. 

Uyu mufana witwa Philip Joseph Dooley akaba yari afite imyaka 51, yapfiriye mu gace ka Bergamo aho yarimo agerageza kwambuka Umuhanda ariko habaho impanuka imodoka ebyiri ziragongana birangira nawe zimugonze.

Ikipe ya Liverpool ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko yababajwe n'uru rupfu aho yagize iti"Tubabajwe cyane n’urupfu rwahitanye Philip Dooley, nyuma y'impanuka yo mu muhanda yabereye i Bergamo.

Ibitekerezo n'amasengesho ya buri wese ufite aho ahuriye n'iyi kipe biri kumwe n'umuryango wa Philip, inshuti ndetse n'abafana bagenzi be muri iki gihe kitoroshye".

Usibye ibi kandi no mu mukino abakinnyi ba Liverpool bari bambaye agatambaro k'umukara ndetse hari intebe muri Stade yashyizweho ururabo mu rwego rwo kumuha icyubahiro 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND