Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Zubenda Byantalo, yavuze ko atumva uburyo yakwisanga yahukanye kubera impamvu zo kutumvikana n'uwo bashakanye.
Uyu muhanzikazi yagaragaje ko yishimira kuba yagira
umugabo ufite inzu ye bakajya basurana mu gihe byabaye ngombwa bitari ukubana
mu nzu bihoraho.
Ati”Sinava mu nzu yanjye kandi na none sinareka hari
umugabo uzakuyibamo kuko ibyo wasanga bibaye ibibazo nk’ibisanzwe mu rushako
rwa none.”
Yongeraho ati”Ndifuza umugabo wanjye yaba mu nzu ye
nanjye nkaguma mu yanjye tukajya duhura rimwe na rimwe. Uko niko nifuza kubakamo
urugo, sinifuza kuzigera na rimwe nisanga mu mwanya wo kwahukana.”
Sheebah ari mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori
yagiye kenshi yumvikanisha ko abantu bakwiye guharanira kwigira.
Abakunzi b’umuziki wa Sheebah Karungi bakaba biteze ko
uyu muhanzikazi ukuriwe azabaha imfura mu bihe bitari ibya kure, ibintu na we avuga ko bizaba ari umugisha.
TANGA IGITECYEREZO