RFL
Kigali

Ubusabe bwa P Diddy uri mu mazi abira bwongeye guterwa utwatsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/09/2024 8:05
0


Umuraperi w’icyamamare Sean Combs wamamaye nka P.Diddy yongeye gusaba urukiko ko yafungurwa akaburanira hanze nyamara urukiko rwa New York rwongeye kumwangira nyuma yo kwanga ingwate ya Miliyoni 50 z’Amadolari yari yatanze ku nshuro ya mbere.



Ubwo uyu mugabo yari yitabye ubushinjacyaha ku wa  Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 akabwirwa ko ibyaha bitatu byose akurikiranweho bimuhama, P.Diddy n'umunyamategeko we Marc Agnifilo babusabye ko batanga ingwate ingana na Miliyoni $50 kugira ngo arekurwe aje aburana ari hanze.

Icyakora ubu usabe batanze urukiko rwabuteye utwatsi, ruvuga ko agomba kuguma muri gereza akajya aburana afunze.

Nyuma yo kubona ko urukiko rwanze ingwate babahaye, kuri ubu bongeye kwicara babwira ingamba zikakaye P.Diddy azafata naramuka agiriwe impuhwe agafungurwa.

Mu mpapuro zabonywe n'ikinyamakuru TMZ, P. Diddy yarahiye ko naramuka afunguwe atazigera yongera gutuma hari umukobwa cyangwa umugore  wongera kumusura iwe mu rugo uretse gusa abo mu muryango we, abakurikirana imitungo ye ndetse n'abagore babyaranye gusa.

P. Diddy kandi yasezeranyije urukiko ko buri cyumweru bajya bahora bamupima ko hari ibiyobyabwenge afata, dore ko ahanini ari byo byatumaga asambanya abagore n'abakobwa ku gahato.

Uyu muraperi yahamijwe ibyaha bitatu birimo gusambanya abantu yitwaje icyo ari cyo, kubatera ubwoba no gucuruza abantu mu busambanyi yifashishije na label ye ya 'Bad Boy Entertainment'.

Mu gihe P. Diddy yahamwa n'ibi byaha yahanishwa igifungo cy'imyaka 15, cyangwa se akaba yahanishwa igifungo cya burundu. Kugeza ubu afungiye muri gereza ya ‘The Metropolitan Detention Center’ yo mu gace ka Brooklyn izwiho kuba yarafungiwemo R.Kelly na Jeffrey Epstein bose bahamwe n’ibyaha byo guhohotera abagore.

Ku nshuro ya Kabiri urukiko rwanze ubusabe bwa P.Diddy wifuza kuburana ari hanze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND