RFL
Kigali

Ibyamamarekazi 5 byateye utwatsi ibyo gushaka abagabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/09/2024 17:02
0


Mu gihe usanga gukora ubukwe ari ikintu cya mbere kiraje inshinga abakobwa benshi, hari ibyamamarekazi byabiteye umugongo bifata umwanzuro wo kutazigera na rimwe bisezerana kubana akaramata n'umugabo n'umwe!



Muri sosiyete zitandukanye ku Isi, gushakana ni ibintu bifatwa nk'ingenzi mu buzima bwa bose by'umwihariko ku gitsina gore dore ko usanga umukobwa watinze gushaka bamufata nk'aho yaciye inka amabere, mu gihe umusore watinze nawe aba ahangayikishije umuryango we.

Ibi ariko siko bamwe mu byamamarekazi babibona kuko bamwe muri bo bahisemo kutazigera bakora ubukwe ku mpamvu zitandukanye. Ibinyamakuru nka Vogue Magazine na Hollywood Life, bivuga ko hari ibyamamarekazi byanze gukora ubukwe ku mpamvu zenda gusa.

Muri izo mpamvu harimo kwirinda ingaruka zaba nyuma yo kurushinga zirimo nka gatanya, kwanga ko umugabo barushinze bazabana nabi cyangwa se gutinya ko yazamubabaza bamaze kugera mu rugo, hamwe n'imyumvire y'uko umugore ukomeye kandi wigenga atari ngombwa ko ashaka umugabo.

Muri ibi byamamarekazi kandi harimo abagira impungenge ko abagabo baza babasaba kubana batabashakaho umubano w'ukuri ahubwo bafite inzindi nyungu bakurikiranye nk'amafaranga n'ubwamamare.

Dore urutonde rw'ibyamamarekazi 5 byafashe umwanzuro wo kutazigera bishaka abagabo;

1. Oprah Winfrey

Birashoboka ko wari uzi ko umuherwekazi Oprah Winfrey yakoze ubukwe, Oya, ntabwo uyu mugore uyoboye abiraburakazi bakize ku Isi yigeze arushinga. Oprah Winfrey w'imyaka 69 amaze imyaka 30 yibanira n'umukunzi we Stedman Graham gusa ntibigeze barushinga cyangwa se ngo babyare. 

Oprah azwiho cyane kuba yarateye umugongo ubukwe kuko yavuze ati: ''Kwambikana impeta no gusinya ko mubaye umwe mbona atari byo bituma mukundana cyangwa mubana by'iteka. Icyiza ni uko mwabana mutabikoze kuko ejo bihindutse wagaragara nk'umuntu wishe amasezerano''.

2. Charlize Theron

Icyamamarekazi muri Sinema, Charlize Theron, uvuka muri Afurika y'Epfo wabaye icyamamare muri Hollywood nawe yafashe umwanzuro wo kudashaka umugabo ahubwo yiyemeza kurera umwana yakuye mu kigo cy'imfubyi. Theron azwiho kuba yaravuze ko kuri we icyo yifuza ari ukubaho ubuzima butarimo umugabo kuko ngo atinya ko ibyo Se yakoreye Nyina nawe byazamubaho akababazwa n'uwo bashakanye.

3. Taraji P.Henson

Ni umwe mubiraburakazi bakunzwe cyane muri Sinema yamenyekanye muri filime nyinshi harimo nka ''Baby Boy, Empire, Hidden Figures' n'izindi nyinshi. Ku myaka 54 y'amavuko Taraji avuga ko ntamugabo akeneye. 

Mu 2021 yatangaje ko kuva kera yakunze kujya mu nkundo gusa byose bikarangira nabi bityo ahitamo kubireka cyane ko afite umwana w'umuhungu yabyaye akiri muto. Yagize ati;Nagize n'amahirwe yo kubyara nkiri muto ubu kuba mfite umuhungu wanjye numva ubuzima bwanjye bw'uzuye ntamugabo nshaka'.

4. Lucy Liu

Umuyapanikazi Lucy Alexis Liu, kabuhariwe mu gukina filime, unafatwa nk'umwe mu bagore bakomoka muri Aziya  baciriye inzira bagenzi babo i Hollywood, nawe ibyo gushaka umugabo yabiteye ishoti.

Ku myaka ye 55 y'amavuko Lucy Liu azwiho kuba yariyemeje kutazigera ashaka. Yigeze kubwira The New York Times ko uyu mwanzuro yawufashe kuko adashaka kuzababazwa n'umugabo. Imwe mu mvugo ye yagiye mu matwi ya benshi ni igira iti: ''Mu buzima nababajwe na byinshi sinshaka kongeraho n'umutwaro w'umugabo''.

5. Tracee Ellis Ross

Umukinnyi wa filime Tracee Ellis Ross akaba umukobwa w'icyamamarekazi mu muziki Diana Ross, ni umwe mu bagore bazwi bateye utwatsi ibyo gushaka umugabo. Arinze ageza imyaka 51 yarabyanze ndetse mu myaka yashize yagiye akundana n'abagabo batandukanye barimo n'umuhanzi Harry Styles gusa iyo byagera ku ngingo y'ubukwe Tracee yarabyangaga avuga ko adashaka gusezerana n'umugabo n'umwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND