RFL
Kigali

Twaganiriye na Junior Patrick wa UGB BBC ufite inzozi zo kuzacungura ikipe y'igihugu ya Basketball-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/09/2024 12:45
0


Junior Patrick ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kuzamuka neza mu mukino wa Basketball, akaba akinira UGB BBC. Mu ntego ze harimo kuzafasha ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball.



Akenshi usanga inzozi za buri mwana ari ugukura akagera ku gasongero k'icyo yifuje kuba cyo. Rimwe na rimwe hari igihe bidakunda bitewe n'imbaraga ushaka kugera kure yakoresheje.

InyaRwanda twegereye Junior Patrick umukinnyi muto mu bakinira UGB Basketball Club, adutangariza ko yifuza kuzakinira ikipe y'igihugu ya Basketball, anavuga ko ubwo azaba yarabonye amahirwe yo gukina, benshi bazamubonamo umukinnyi w'akataraboneka.

Junior Patrick wazamukiye muri Rafiki Kids, yaje kubengukwa n'intare za APR BBC, aho yagiyemo akubita agatoki ku kandi, abona ko inzozi ze zibaye impamo kuko yakiniraga abakiri bato ba APR BBC.

Ubwo yari mu Intate za APR BBC, yabengutswe na Karongi BBC yakinaga mu cyiciro cya kabiri, nyuma yo kuyigeramo itangira kumufasha no kumwishurira amashuri.

Nyuma y'umwaka umwe, yerekeje muri UGB BBC aho yari agiye gukabiriza inzozi ze, gusa bakomeza no kumufasha kwishyura amashuri ye nk'uko byari bimeze akiri muri Karongi BBC.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda Tv, Junior Patrick yavuze ko umwaka wa mbere akigera muri UGB BBC, bikimugoye cyane kuko ikipe yahise igura abanyamahanga, bikarangira abuze umwanya wo gukina, cyane ko akiri na muto haba mu myaka no mu bunararibonye ukurikije abandi bakinnyi ba UGB BBC.

Junior Patrick yavuze ko nubwo atarafatisha umwanya wo gukina, acyifitiye icyizere ndetse akabona mu myaka itanu iri imbere azaba ari umukinnyi mwiza haba mu ikipe azaba akinira, ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball.

Yavuze ko yakuze akunda Patriots BBC kugeza ubu akaba yumva abonye amahirwe yo kuyikinira yaba ari kugera ku gasongero k'inzozi ze.

Avuga ko iyi kipe ayiha amahirwe yo kwegukana Shampiyona ya Basketball, nubwo itorohewe na APR BBC mu mikino ya Kamarampaka ya BetPawa Playoffs.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND