RFL
Kigali

Koreya zombi zabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/09/2024 8:33
0


Tariki ya 17 Nzeri ni umunsi wa 260 w’umwaka ubura iminsi 105 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1374: Umwami Louis I wa Hongrie yahaye Koszyce imbaraga zidasanzwe.

1549: Papa Paul III yasubitse inama ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika bashyiraho amategeko n’amabwiriza ayigenga (concile) ya Trente nyuma y’uko Charles Quint ayivanzemo.

1630: Umujyi wa Boston warashinzwe.

1786: Ienari Tokugawa yabaye umwami w’u Buyapani.

1787: Muri Amerika hatowe itegeko nshinga riyobowe na Perezida wariho, Thomas Jefferson.

1793: Hatowe amategeko ahana abakekwaho amakosa atandukanye mu mpinduramatwara mu Bufaransa.

1935: Manuel Luis Quezón yatorewe kuba Perezida wa Commonwealth muri Philippine.

1939: Ingabo z’Abasoviyete zigaruriye Pologne mu ntambara ya kabiri y’Isi.

1948: Folke Bernadotte, Umuhuza mu makimbirane ya Isiraheli na Palesitina wakomokaga muri Suede yishwe na Lehi imbere ya Yeruzalemu.

1980: Anastasio Somoza, wahoze ari umunyagitugu muri Nicaragua, yishwe n’igisasu cyatezwe mu modoka ye i Asunción muri Paraguay.

1981: Urubanza rwa Lizinde n’abandi 46 baregwaga hamwe rwaratangiye mu Ruhengeri.

1991: Koreya zombi zemewe na Loni nk’ibihugu byigenga.

2003: Perezida wavanweho muri Guinée-Bissau, Kumba Yala, yasinye amasezerano n’aba putschiste yemera kureka ubutegetsi.

1997: Papa Jean-Paul II yatoye Bazirika y’umutima mutagatifu ( Basilique du Sacré-Cœur ) y’i Marseille mu murongo wa bazirika nto.

2004: Inkubi y’umuyaga yiswe « Jeanne d’Arc » yishe abagera ku 3000 muri Haïti.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

 879: Charles III, wiyitaga uciye bugufi, umwami w’u Bufaransa watanze tariki ya 7 Ukwakira 929

1922: Agostinho Neto, umusizi akaba na Perezida wa Angola, apfa tariki ya 10 Nzeri 1979

1966: Paula Jones,yahoze ari umukozi wa Leta ya Arkansas muri Amerika wakurikiranye Perezida Bill Clinton mu gihe yavugwagaho ubusambanyi na Monica Lewinsky.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1665: Philippe IV wabaye umwami wa Espagne kuva mu 1621 kugera mu 1665

1948: Folke Bernadotte, wagizwe umuhuza na Loni w’abahanganye mu Burasirazuba bwo hagati.

1980: Anastasio Somoza Debayle, Perezida wa Nicaragua

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND