RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/09/2024 8:21
0


Tariki ya 18 Nzeri ni umunsi wa 261 w’umwaka ubura 104 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1691: Abafaransa barwanye n’Abongereza n’intara zishyize hamwe mu Ntambara ya Leuze entre la France.

1759: Hasinywe amasezerano y’ifatwa rya Québec.

1851: Hasohotse ku mugaragaro bwa mbere nimero y’ikinyamakuru New York Times.

1860: Habaye intambara ya Castelfidardo, aho Ingabo z’Ubwami bwa Piémont-Sardaigne bwatsindaga Ingabo za Vatican.

1898: Habaye intambara yahuje Abongereza n’Abafaransa mu gace ka Fachoda muri Sudani, aba bakoloni bose bashaka kukigarurira.

1916: Alexeï Broussilov yahagaritse ibitero by’u Burusiya bashaka gutera Abadage mu Ntambara ya Mbere y’Isi.

1934: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, URSS, zinjiye mu Muryango w’Ibihugu (Société des Nations) waje gusimbuzwa na Loni.

1973: Ibihugu byombi by’u Budage mu gihe byari byaracitsemo ibice bibiri byabaye ibinyamuryango bya Loni.

1794: Mu Bufaransa hatowe itegeko ritandukanya Kiliziya na Leta.

1981: Inteko Ishinga Amategeko mu Bufaransa yatoye itegeko rivanaho igihano cy’urupfu mu mategeko y’iki gihugu.

1988: Muri Birmanie habaye Coup d’etat, Gen Saw Maung asimbura Maung Maung.

2005: Muri Afghanistan, habaye amatora y’Inteko Ishinga Amategeko bwa mbere nyuma y’imyaka 36.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

53: Trajan, Umwami w’abami wa Roma watanze mu 117.

1765: Grégoire XVI, Papa witabye Imana muri Kamena 1846.

1900: Seewoosagur Ramgoolam, Minisitiri w’Intebe wa Maurice witabye Imana tariki ya 15 Ukuboza 1985.

1907: Edwin McMillan, umuhanga mu bugenge bw’intwaro z’uburozi ukomoka muri Amerika.

1974: Sol Campbell, Umwongereza wakanyujijeho nk’umukinnyi wa ruhago.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

96: Domitien, Umwami w’Abami wa Roma wavutse tariki ya 24 Ukuboza 51.

1180: Louis VII, wiyitaga ukiri muto (Jeune), umwami w’Abafaransa wavutse mu 1120.

1904: Herbert von Bismarck, Umunyapolitiki w’Umudage wavutse tariki ya 28 Ukuboza 1849, wabaye umunyamabanga wa Leta muri iki gihugu, wabyawe na Otto Von Bismarck.

1961: Dag Hammarskjöld, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni wavutse tariki ya 29 Nyakanga 1905.

1967: John Douglas Cockcroft, umuhanga mu Bugenge ukomoka mu Bwongereza wabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel mu 1951.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND