RFL
Kigali

Isomo igitaramo cya Riderman na Bull Dogg gikwiye gusigira abashoramari n’abaterankunga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/09/2024 7:42
0


Amateka muri Hip Hop nyarwanda yongeye kwiyandika binyuze mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg cyahurije ibihumbi by’abantu muri Camp Kigali.



Tariki ya 24 Kanama 2024 yabereyeho igitaramo cyerekanye imbaraga zikomeye za Hip Hop nyarwanda, akaba ari nayo ntego nyamukuru Riderman na Bull Dogg bari bafite.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko ashimira Riderman wemeye ko bakorana kuri uyu mushinga, gusa agira isomo yumva abantu bakwiye gusigarana.

Ati: ”Twakoze iriya Album nta n’abaterankunga dufite, ariko twanze kubihagarika kugira ngo abantu babone ko ibyo batekereza kuri Hip Hop n’abakozi bayo atari byo.”

Yagaragaje ko abakora Hip Hop ari kimwe n’abandi bahanzi nabo bakwiriye ibyiza. Ati: ”Kugira ngo n'abo bashoramari n’abandi bose babone ko gukorana n’abaraperi atari uguta iyo ngiyo cyangwa guta inyuma ya Huye, ahubwo ari ubucuruzi.”

Yongeraho ati: ”Ari abanyamuziki nk’abandi bashobora kugira icyo binjiriza uruganda cyangwa se bakamamariza abantu muri rusange ntibumve ko abakora indi miziki aribo bagomba kugirirwa icyizere.”

Avuga uko igitaramo cyagenze byakabaye igihamya gifatika ko Hip Hop ari umuziki nk’iyindi. Ati: ”Niba mwaraje mu gitaramo cyabaye kirarangira nta muntu wahangirikiye, nta muntu bigeze bafata ngo baramusohoye kubera ko yanyweye ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko ari yo ntego nyamukuru y’igitaramo, kwereka abaterankunga n’abashoramari ko muri Hip Hop naho umuntu yashoramo. Ati: ”Twashakaga kubaremamo icyizere, babone ko ibyo abandi bakora n’abaraperi babishobora cyangwa bakanarenzaho.”

Yagize icyo asaba abanyarwanda ku bwa none n’ejo hazaza h’umuziki. Ati: ”Icyo nsaba abanyarwanda ni uko muri rusange bashyigikira umuziki nyarwanda, nibadushyigikira tuzakora ibintu byiza kandi birenze.”

Bull Dogg avuga ko gushyigikira umuziki n’abawukora ari ingenzi. Mu magambo ye yagize ati: ”Umuziki nyarwanda na wo wajya uba ikintu kizamura idarapo ry’igihugu nk'uko tubona ahandi bigenda.”Igitaramo cya Riderman na Bull Dogg ni ijoro ry'amateka muri Hip Hop nyarwanda Riderman na Bull Dogg bongeye kwerekana ko umuziki wa Hip Hop ufite imbaraga kandi abashoramari n'abaterankunga bakawurebyehoSkol yamaze kwizerera mu bitaramo bya Hip Hop aho yateye inkunga igitaramo cya Riderman na Bull DoggAbakunzi b'umuziki nyarwanda biganjemo aba Hip Hop bitabiriye ku bwinshi igitaramo cya Riderman na Bull DoggIbyamamare mu ngeri zitandukanye byitabiriye igitaramo cya Riderman na Bull Dogg






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND