RFL
Kigali

Priyanka Chopra yikomye abamunenga ko imfura ye yayitwitiwe n'undi mugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/09/2024 10:05
0


Umuhindekazi w'icyamamare muri Sinema, Priyanka Chopra, utarigize yitwitira imfura ye akishyura undi mugore ngo amutwitire, yikomye abantu babimugayira, abibutsa ko gutwitirwa nabyo ari ikintu gikomeye.



Priyanka Chopra Jonas ni umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime w'umuhindekazi uri muri bake bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga baratangiriye umwuga wabo muri Bollywood idahira benshi. Byumwihariko yamamaye mu 2000 ubwo yatwaraga ikamba rya Nyampinga w'Isi (Miss World)

Uyu muhindekazi wanigeze gucibwa mu gihugu cye azizwa imyitwarire itajyanye n'umuco wabo, mu 2022 nibwo we n'umugabo we Nick Jonas batangaje ko bibarutse imfura y'umukobwa bise 'Malti Chopra Jonas'. Ibi byatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bagwa mu kantu dore ko nta na rimwe Priyanka yagaragaye atwite.

Mu guca impaka, Priyanka Chopra yahise atangaza ko atigeze yitwitira umwana we ahubwo ko yakoresheje uburyo bwa 'Surrogacy' aho yishyuye undi mugore akamutwitira amezi 9 maze akamuha umwana amaze kumubyara. 

Icyakoze kuva icyo gihe kugeza n'ubu Priyanka ni kenshi ku mbuga nkoranyambaga bamwibasira cyane iyo ashyizeho amafoto y'umwana we maze bakamugaya ko atigeze amutwita nk'abandi babyeyi. Byumwihariko avugwaho kuba yaranze gutwita ngo atiyicira imiterere ye.

Mu kiganiro cyihariye Priyanka Chopra yagiranye na People Magazine yakomoje ku bantu babimugayira. Yagize ati;''Ubu nsigaye ntinya kwerekana amafoto y'umwana wanjye kuko iyo nyashyize ku mbuga abantu bahita bihutira kunyibutsa ko ntamutwise. Hari n'abavuga ko ntari umubyeyi wuzuye kuko bumva ko umubyeyi ari uwabyaye gusa njyewe siko mbibona''.

Yakomeje ati;''Ubuse dufate abagore bose babyaye muri buriya buryo tubanenge?. Ese kuki abantu batinda ku bintu nk'ibi bitabafite akamaro?.Njyewe rwose ndambiwe abantu babinyibutsa buri munsi, gusa nabibutsa ko gutwitirwa ari ikintu gikomeye abantu badakwiye gusuzugura cyangwa kugaya''.

Priyanka Chopra yikomye abanenga ko undi mugore ariwe wamutwitiye imfura ye

Yavuze ko we n'umugabo we bitari biboroheye ubwo bafata umwanzuro wo gushaka undi mugore ubatwitira umwana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND