RFL
Kigali

Yakoranye n’umugore we mu ndirimbo! Byinshi kuri Evido, umunya-Musanze ukorera umuziki muri Mozambique- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2024 23:08
1


Mu myaka itanu ishize nibwo Ndayambaje Felicien wahisemo izina ry’ubuhanzi nka Evido yagiye gushakira ubuzima mu gihugu cya Mozambique, ariko abihuza no gushaka studio zamufashije gutangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.



Ushingiye ku bigaragazwa n’umuyoboro we wa Youtube, muri uyu mwaka nibwo yahisemo gusohora indirimbo nyinshi, ariko hari izindi yagiye yandika mu bihe bitandukanye, rimwe na rimwe yagiye yifashisha bagenzi be mu bijyanye no kuzinoza.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Evido yumvikanishije ko umwaka wa 2019 ariwo wabaye intangiriro yo gukora umuziki. Ati “Navuga ko ninjiye mu buhanzi byeruye mu 2019, kuko ari bwo nasohoye indirimbo bwa mbere mu buryo bw’amajwi, kuva icyo gihe nakomeje gukora uko nshoboye ngenda nsohora izindi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, ariko ntizashyizwe ku rubuga rwa Youtube rwanjye.”

Yavuze ko muri iki gihe afite hanze amashusho y’indirimbo ‘Juice’, ndetse ari kwitegura kugaruka mu Rwanda, gusura umuryango we no gukora ibikorwa bigamije kumenyekanisha ibihangano bye muri rusange, kuko abitse indirimbo zirenga 20 zirimo izikoze mu buryo bw’amajwi, n’izikoze mu buryo bw’amashusho.

Evido avuga ko agikomwa mu nkokora no kuba ibihangano bye bitumvikana mu Rwanda, ariko atekereza ko ahanini bituruka ku kuba atari ho akorera umuziki. Akomeza ati “Navuga ko kuba ntaba mu Rwanda nkaba ndi muri Mozambique, bingiraho ingaruka, kuko ibihangano byanjye ntabwo bicurangwa mu Rwanda no hanze yarwo.”

Akomeza agira ati “Ariko kandi ndashimira cyane abantu bakomeje kumba hafi bantera inkunga ngo umuziki wanjye ubashe gutera imbere, muri bo navuga umugabo witwa Ntakirutimana Ibrahim wamenyekanye mu mafilime nyarwanda nk'iyitwa Seburikoko akinamo ari umuyobozi.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Juice’ yifashishijemo umufasha we. Evido asobanura ko ibihangano bye yabishyize ku mbuga zinyuranye zirimo nka: Amazon, Anghami, Apple Music, MediaNet, Boomplay, Deezer, iHeartRadio, Claro Música, iTunes, Joox, Kuack Media, NetEase, Qobuz, Pandora, Saavn, Snapchat, Spotify, Tencent, Tidal na TikTok n’izindi.

Uyu muhanzi anafite ubumenyi mu kwikorera indirimbo, ndetse ni nawe wiyandikira. Ku bijyanye n'uko abona urwego umuziki nyarwanda uriho avuga ko umunsi ku munsi hari iterambere ugeraho ugereranije na kera, agatanga urugero nko kuba ubu hari aba abahanzi bakomeye mu muziki ku rwego rw'isi basaba abahanzi bo mu Rwanda gukorana indirimbo.

Yavuze ko ibi bigaragaza ko umuziki nyarwanda wateye imbere. Ariko kandi agasaba inzego za Leta zifite ubuhanzi mu nshingano zabwo kwita ku bahanzi babazamurira ubushobozi no kubatera inkunga nko kubaha umwanya mu bikorwa bikenerwamo abaririmbyi mbere y'abanyamahanga

Ibihangano bya Evido byibanda ku gutambutsa ubutumwa bushingiye cyane cyane ku rukundo n’ubuzima busanzwe.

Evido yakoze mu nganzo ashyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Juice' igaragaramo umugore we 

Evido yatangaje ko kuba ibihangano bye bitumvikana mu Rwanda, ahanini biterwa no kuba akorera umuziki ahatari iwabo


Uyu muhanzi yakoze ubukwe mu 2021, aho avuga ko umugore we amushyigikira muri byose
 

Evido amaze gukora indirimbo zirimo nka 'Kora Cyane', 'Simbuka', 'Cherie', 'Vai de Vagar' n'izindi 


Evido ari kumwe n'umugore we barushinze nyuma y'igihe bari mu munyenga w'urukundo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUICE' Y'UMUHANZI EVIDO UKORERA UMUZIKI

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UBWIZA BURENZE' Y'UMUHANZI EVIDO

 ">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'URI UWANJYE' Y'UMUHANZI EVIDO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ibrahim1 day ago
    Komereza aho musore wacu tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND