RFL
Kigali

Miss Irasubiza Alliance yagaragaje ko yuzuye ishimwe ku bw’urukundo yungutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/09/2024 18:23
0


Miss Popularity 2020 Irasubiza Alliance uherutse gutera intambwe ya mbere iganisha ku kubana akaramata n’umukunzi we, yemera kwambikwa impeta yongeye gushimangira uburyohe bw’urukundo arimo.



Irasubiza Alliance ni umwe mu bakobwa bahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza y’umwaka wa 2020.

Kuri iyi nshuro yifashishije amagambo meza y’urukundo agaragaza ishimwe ku Mana ku bw’urukundo yungutse.

Ati”Mama yarabwiye ngo urukundo ntabwo rugoye. Numubona uzamumenya ko ari we waremewe.”

Aya magambo yumvikana mu ndirimbo Ntawamusimbura ya Meddy.

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaramo umunezero mwinshi ya Miss Irasubiza n’umukunzi.

Tariki ya 15 Kanama 2024 ni bwo yasangije abamukurikira ibihe by’ibyishimo byo kwambikwa impeta.

AtiNavuze ngo ‘Yego’ ku rukundo rw’ubuzima bwanjye. Ndumva ndi umunyamugisha udasanzwe n’umunyamahirwe.”

Akomeza agaragaza ko yahuye n’urukundo rw’ubuzima bwe n’ibindi.

Uyu mukobwa yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri ALU mu birebana n’Ububanyi Mahanga.

Ubu yiga ibirebana n’Imiyoborere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND