RFL
Kigali

Tyla, Tems na Rema mu bahanzi 10 bafite Album zigezweho muri Afurika 2024

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/09/2024 11:16
0


Abahanzi batandukanye muri Afurika bari gusohora Album, ariko hari iziza ugasanga zigize imbaraga zo hejuru bitewe n’amazina y'abazikoze, uko zitunganije n’abagiye bitabazwa kuri zo.



Umwaka wa 2024 wazanye n’ibihangano bishya by’abahanzi batandukanye ariko bigeze kuri Album yihariye biba ibindi.

Nk'uko injyana za Afrobeat n’Amapiano ziri kuza imbere ni nako no kuri izi Album nshya naho zagiye zifashishwaho cyane.

Tukaba twifuje kugaruka ku ziri kuza imbere kurushaho mu zasohotse muri 2024.

True to Self-King Promise

Iyi Album yazanye n’amavuta yo hejuru, iyobora intonde zitandukanye, uhuje iminota y’indirimbo ziyigize.Yagiye hanze ku wa 14 Kamena 2024, ifite iminota 37.

Yatunganijwe ku bufatanye bwa 5K Records na Sony Music Entertainment, ihurijweho indirimbo zigera muri 12 zirimo Perfect yakoranye na Gabzy, Terminator, Favourite Story yakoranye na Olivetheboy na Sarkodie na Continental yakoranye na Shallipopi.

Tuyumvane hano

">

R&B-Ruger na BNXN

Yagiye hanze ku wa 17 Mata 2024 yakiriwe neza  aho yamaze ibyumweru birenga 10 iyoboye kuri Turn Table Charts, kuri Apple Music Charts mu bihugu birenga 12 birimo u Bwongereza na UAE.

Bakaba barahisemo kuyikorana nyuma y'uko bari bamaze igihe bafitanye ibibazo.

Zimwe mu ndirimbo zigize uyu mushinga wabo harimo Ilashe, POE na Bae Bae.

Tuyumvane hano

">

Jiggy Forever-Young Jon

Iyi Album igizwe n’indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Don Jazzy, Zlatan, Ya Levis, Sean Paul, Blabonez, Kizz Daniel na Seyi Vibez.

Iriho indirimbo kandi uyu muhanzi yikoranye ku giti cye zirimo Aquafina, Big Big Things, Sharpally na Go Hard. Iyo uteranije iminota ifite usanga igera kuri 42.

Tuyumvane hano

">

Born in the Wild-Tems

Igizwe n'indirimbo 18, ikaba yaragiye hanze tariki ya 06 Kamena 2024, uyu mukobwa yayikoranyeho n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo Get It Right yakoranye na Asake mu gihe Free Fall yayikoranye na J Cole.

 Yatunganijwe kandi n’abahanga mu birebana n’umuziki.

Tuyumvane hano

">

Stubborn-Victony

Niyo Album ya mbere y’uyu muhanzi, yayikoranyeho n’abarimo Teezo Touchdown, Saint JHN, Asake, Shallipoppi na Shorae.

Igizwe n'indirimbo 14, yagiye hanze ku wa 21 Kamena 2024 maze yiharira intonde ziremeye mu bihugu bigera muri 14.

Tuyumvane hano

">

TZA-Kizz Daniel

Ni imwe muri EP zakiriwe neza bitewe n’uburyo ikoranye ubuhanga n’udushya.Iriho indirimbo nka Twe Twe na Too Busy to be Bae zakiriwe neza kurushaho.

Yagiye ihanze tariki ya 11 Werurwe 2024, yatunganijwe n’abarimo Reward Beatz, Ayzed, P Prime na Killertunes.

Tuyumvane hano

">

Tyla-Tyla

Yagiye hanze tariki ya 22 Werurwe 2024, yayihurijeho Kelvin Momo, Tems, Gunna, Skillibeng, Becky G na Travis Scott.

Iyi Album yavugishije ibyamamare nka Beyonce, iyobora izindi mu bihugu bigera kuri 30 ku rubuga rwa Spotify no mu bihugu bigera kuri 64 kuri Apple Music.

Kuri Billboard iyi Album yatangiriye ku mwanya wa 24 igenda inayobora izindi ntonde zikomeye mu muziki ku Isi.

Tuyumvane hano

">

The Year I Turned 21-Ayra Starr

Iyi Album iriho indirimbo zitandukanye uyu mukobwa yakoranye n’abahanzi bafite izina nka Asake, Anitta, Coco Jones, Giveon, Seyi Vibez, Milar.

Yatungajijwe n’aba-producer bakomeye ku Isi nka London, Marvey Muzique, P2J, Ragee, AOD, Off n Out, Sparrg, Mike Hector n’izindi.’

Yihariye isoko mu bihugu birenga 40 kuri Apple Music.

Tuyumvane hano

">

HEIS-Rema

Igizwe n'indirimbo zigera muri 11, iyo wegeranyije iminota yose usanga ifite igera kuri 30. Muri izo harimo Azam, Hehehe, Yayo, Benin Boys yakoranye Shallipopi, Heis, Egungun.

Uyu musore iyo habazwe inkuru ye yo kuzamuka mu muziki ntabwo ijya itandukanywa n'indirimbo y’amateka yakoze yitwa Calm Down.

Igitaramo aheruka gukorera muri London nacyo cyasize amateka avuguruye.

Tuyumvane hano

">

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND