Umukinnyi wa filime Regero Norbert wamamaye nka Digidigi, yatangaje ko yatangiye gushyira hanze uruhererekane rwa filime ye nshya yise “Inkuru ya Yohana” yakoze yubakiye ku mibereho ya muntu muri iki gihe ahuje n’ubukristu.
Uyu mugabo izina rye
ryakomeye cyane nyuma y’uko agaragaye muri filime zirimo ‘Seburikoko’, ‘Papa
Sava’, ‘Bolingo Series’, ‘Inshuti Friend’ igice cya kabiri, ‘Shuwa Diru’, ‘Isa
y’Urukundo’ n’izindi zinyuranye zatumye umubare munini umwishimira.
Mu kwandika iyi filime,
Digidigi yitaye cyane ku isano y’ubuzima abantu babamo ariko bufite aho
buhuriye n’ubwa-gikirisitu aho abantu bagenda bambaye impu z’intama ariko ari
ibirura ku mutima- Niko avuga.
Uyu mugabo avuga ko atekereza gukora iyi filime yabonaga ko abantu batekereza kujya mu ijuru, kurusha kurwana urugamba rwo kuba mu Isi.
Ati "Si ukugumura abantu, ariko
biragoye nuba mu Isi nabi biragoye ko mu ijuru uzabaho neza. Uretse no
kubyizera, niba ku Isi uri kubaho nabi, biragoye ko mu ijuru uzaba
utekanye..."
Ni filime kandi yiganzamo
imico ikwiye umukiristu, igahura n’ibikorwa byakamuranze, imyumvire ipfuye
abantu bagomba kurenga kubera ko Isi ihinduka kandi bagomba kujyana nayo,
ndetse no kudaheranwa n’ibibasubiza inyuma.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Digidigi yavuze ko iyi filime yayikoze nk’imfashanyigisho ku miryango myinshi iri gusenyuka kubera kumva nabi ijambo ry’Imana no gutwarwa n'imyemerere.
Ati “Ubutumwa burimo ni
ukumenya kwishyira mu Mana bidahagije, ko udakoze abihomberamo kandi ukajya mu
Mana uzi aho ujya ayari ugukurikira abahanuzi, ahubwo ubwenge bukatuyobora
tukareka ubuyobe tukamenya guhuza iby’isi n'biy’ijuru tukava mu kigare. Ni
filime ije yunganira izindi nyinshi nakinnyemo.”
Iyi filime igaragaramo
abakinnyi barimo nka Muhoza Tresor, Umubyeyi Josiane, Umulisa Alice, Seman
Djumapili n’abandi.
Digidigi asobanura ko mu kubahitamo bashingiye ku buhanga bwa buri umwe, uko asanzwe yigaragaza muri filime kandi ‘tujyanisha n’imiterere y’inkuru n’uburyo imico ya buri mukinnyi bizahura'."
Akomeza ati "Kuko harimo imiryango yagombaga kuba ifite abantu ubona koko ukumva ko
baberanye n’inshingano zabo kandi bakaba banashobora gukorera aho filime
ikinirwa kuko dukora igihe kinini kandi amasaha menshi.”
Umukinnyi wa filime
wamamaye nka Digidigi yatangaje isohoka rya filime ye ‘Inkuru ya Yohana’
Digidigi yavuze ko yakoze
iyi filime ashingiye ku mibereho y’umuryango n’imyemerere y’abantu
Digidigi avuga ko iyi
filime ari imfashanyigisho ku bantu batekereza ku gukorera ijuru n’ejo hazaza
Filime ‘Inkuru ya Yohana’
irimo abakinnyi bakomeye batoranyijwe hagendewe ku buhanga bwa buri umwe
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DIGIDIGI
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE GISHYA CYA FILIME "INKURU YA YOHANA" YA DIGIDIGI
TANGA IGITECYEREZO