RFL
Kigali

Ibyo wamenya mbere y'uko APR BBC icakirana na Patriots BBC mu mikino ya nyuma muri Shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/09/2024 11:43
0


APR BBC na Patriots BBC ziratangira kwesurana mu mikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs kuri uyu wa Gatatu muri BK Arena.



Ku itariki 11 Nzeri 2024, ruratangira kwambikana hagati ya APR BBC na Patriots BBC mu mikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs, Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball, iterwa inkunga na BetPawa. 

Kugera ku mukino wa nyuma, APR BBC yasezereye  REG BBC ku ntsinzi 3-0 bityo igera ku mukino wa nyuma, nta mukino n'umwe itakaje muri kimwe cya kabiri. Patriots BBC nayo yageze ku mikino ya nyuma nyuma yo gusezerera Kepler BBC ku ntsinzi 3-0, ibigenza nkuko APR BBC yabikoze isezerera REG BBC. 

Umukino wa nyuma urahuza APR BBC na Patriots BBC mu ruhererekane rw’imikino irindwi, ikipe izatsinda  imikino ine bwa mbere, izegukana Igikombe cya Shampiyona. Ndetse ihagararire u Rwanda mu mikino ya BAL. 

Umukino wa nyuma wa mbere mu mikino ya nyuma uteganyijwe tariki 11 Nzeri 2024 muri BK Arena, mu gihe REG BBC na Kepler BBC nazo zizahatanira umwanya wa gatatu.

Abatoza b'aya makipe ni abo kwitega 

Patriots BBC, izaba irangajwe imbere n'umutoza Henry Mwinuka, akaba umwe mu batoza bamenyereye Shampiyona y'u Rwanda, kuko yanyuze mu makipe atadukanye akomeye nka REG BBC yitabiriye imikino ya BAL 2023. 

Usibye kuba Henry Mwinuka amenyereye shampiyona y'u Rwanda, yatoje ku rwego mpuzamahaga harimo ikipe y’igihugu ya Tanzaniya ndetse anatoza KIU Titans yo muri Uganda.

Mazen Trakh utoza APR BBC ufite inkomoko muri Jordan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo aramara iminsi myinshi muri shampiyona kuko yagezemo muri Gicurasi 2023. 

Mazen Trakh afite ubunararibonye mu gutoza Basketball, kuko yaciye mu makipe akomeye yo muri NBA arimo na Detroit Pistons. Mazen Trakh kandi, yabaye umutoza wungirije muri Oklahoma City Thunder ndetse na Washington Wizards zo muri NBA. 

Ubudasa bw'abatoza ku mpande zombi, bwerekana ishyaka  rizaranga imikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs kuri buri ruhande, bityo bikazaryoshya imikinire, abazaba bari muri BK Arena bihere amaso imikino iryoshye.

Abakinnyi Patriots BBC izifashisha mu mikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs ni Prince Ibeh,  Branch Stephanus, Furaha Cadeaux De Dieu, Scecik Nikola, Gatsinzi Thsoneste, Ndizeye Samuel, Niyomugabo Augustin, Kenneth Wilson Hebert, Kamilindi Oliver, Niyonsaba Bienvenue, Sasamba Sedar, Hagumintwari Steven, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Kamndoh Betoudji Frank, Ishimwe Emanuel, Perry Williams na Nyamwasa Bruno. 

Ku ruhande rwa APR BBC, abakinnyi izakinisha imikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs ni Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza,  Trinity Elie Kaje, Dan Kimasa, William Robenys, Bush Wamukotanyi, , Ally  Kubwimana, Isaiah Jaleel Miller, Diarra Aliou Fadila, Bruno Shema, Marius Teresor Ntwari, Osborn Shema, Axel Mpoyo, Chris Ruta na Ntore  Habimana. 

APR BBC, izacakirana na Patriots BBC idafite abakinnyi nka Dario Hunt na Zion Styles bamaze gusubira iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Adonis Jovon  Filer we afite ikibazo cy'imvune. Ku ruhande rwa Patriots BBC, ho abakinnyi bose bameze neza. 

Bimwe mu byitezweho kuzaryohera abanyarwanda 

Mu kibuga iyo urebye imikinire y’amakipe yombi ndetse n’imibare y'abatoza, hari byinshi byo kwitega cyane nka Dieudonné Ndayisaba uzwiho gutsinda amanota 3 ku ruhande rwa patriots, APR BBC ikagira Ntore Habimana na we mwiza mu manota 3 gusa bombi bagahurira ku kuba bakoresha akaboko k’ibumoso.

Ntwari Teresor wa APR BBC ni umwe mu bategerejwe guhangana na William Perry wa Patriots wamaze kwemeza abakunzi ba Basketball ko ari umukinnyi mwiza w'intarumukwa.  Mu guhangana mu kibuga kandi abenshi biteze kuzareba Nikola wa Patriots arimo arahura na Wamukotanyi Bush ndetse na Ruta Chris ba APR BBC.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa APR BBC azajya akunda kwisanga  ari kumwe na Frank wa Patriots cyangwa se Kenny Gasana, bitume muri BK Arena haboneka ibirori bidasanzwe muri iyi mikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs. Kugeza ubu mu mikino ine imaze guhuza amakipe yombi, biri kipe yatsinze ibiri ibiri. Gusa kuri Patriots BBC byo birihariye kuko muri uyu mwaka w' imikino, ntabwo iratsindwa na APR BBC. 


APR BBC niyo yatwaye igikombe cya Shampiyona iheruka ayo ya ahagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 


Guhera kuri uyu wa Gatatu, APR BBC na Patriots BBC ziratangira kwesurana mu mikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs 


Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ufite umupira, umwe mu bakinnyi bo kwitega ku ruhande rwa APR BBC 


William Perry ufite umupira, umwe mu bakinnyi bo kwitega muri Patriots BBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND