RFL
Kigali

Endrick ukinira Real Madrid yakoze ubukwe n'umukunzi we Gabriely Mirandy

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/09/2024 9:20
0


Umunya Brazil w'imyaka 18 y'amavuko Endrick ukinira Real Madrid yakoze ubukwe n'umukunzi we Gabriely Mirandy.



Nta gihe kinini gishize, Real Madrid yerekanye umunya Brazil Endrick nk'umukinnyi wayo mushya. Uyu munya Brazil yatunguye benshi ahitamo gushyingiranwa n'umukunzi we Gabriely Mirandy. Ibi Endrick yabikoze ku myaka 18 y'amavuko.

Inkuru y'ubukwe bwa Endrick wa Real Madrid yamenyekanye nyuma y'amafoto y'ubukwe yaba Endrick na Gabriely Mirandy basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, bakanashimangira ko bamaze umwaka mu munyenga w'urukundo.

Ubwo Endrick n'umukunzi we bagezaga amafoto y'ubukwe bwabo ku babakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, bavuze ko bishyize hamwe yewe nta giteze kubatandukanya.

Mu minsi ishize ni bwo urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa, bikavugwa ko banashyizeho amahame arugenga, agamije kubahana no kudacana inyuma. 

Nubwo urukundo ari rwose hagati yabo, amakuru yavugaga ko mama wa Endrick atishyimiye iby'urukundo rwabo, cyane ko Gabriely Mirandy afite imyaka 25 y'amavuko, naho Endrick akaba afite imyaka 18 y'amavuko.

Uyu mukinnyi wa Real Madrid ategerejwe mu kibuga ubwo Real Madrid izaba ikina na Stuttgart muri UEFA Champions League kuri uyu wa Gatatu, naho muri Shampiyona ya Esipagne "Laliga", ikazagaruka Real Madrid ikina na EspaƱol.


Endrick w'imyaka 18 y'amavuko yashingiranywe n'umukunzi we Gabriely Mirandy


Amakuru avuga ko Gabriely Mirandy na Endrick bamaze umwaka mu munyenga w'urukundo 


Ubwiza bwa Gabriely Mirandy umukunzi wa Endrick 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND