RFL
Kigali

Simba SC igiye kurega Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/09/2024 8:15
0


Ikipe ya Simba SC ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere mu gihugu cya Tanzania yafashe umwanzuro wo kujya kurega ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry nyuma y'uko abafana bayo bateye abakinnyi ibirimo amacupa.



Ku Cyumweru nibwo ikipe ya Al Ahly Tripoli yari yakiriye Simba SC kuri 11 June Stadium mu mukino w'ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup, aho warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Muri uyu mukino ikipe ya Al Ahly Tripoli ntabwo yishimiye imisifurire aho ivuga ko hari penaliti yimwe ndetse biba n'imbarutso yo kwita umusifuzi wawusifuye umukinnyi w'umukino.

Ntabwo ari ibi gusa kuko nyuma y'umukino abafana ba Al Ahly Tripoli bateye amacupa abakinnyi ba Simba SC ubwo bari bagiye mu rwambariro,barabatuka banabakorera irondaruhu ndetse n'umunyezamu wayo Aishi Manula yakubiswe n'ushinzwe umutekano biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.

Nyuma y'ibi ikipe ya Simba SC yahisemo kurega iyi kipe ya Al Ahly Tripoli isanzwe ikinamo myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Manzi Thierry mu impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Mugabane wa Afurika,CAF.

Iyi kipe yo muri Tanzania ifite ibimenyetso byose birimo amashusho yafashwe ubwo ibi byabaga, akaba ariyo igomba kwifashisha itanga ikirego bityo ikipe ya Al Ahly Tripoli n'abafana bayo bakaba bafatirwa ibihano.

Umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi uzabera muri Tanzania ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024 kuri Benjamin Mkapa National Stadium.


Simba SC yafashe umwanzuro wo kurega Al Ahly Tripoli muri CAF 


Abafana ba Al Ahly Tripoli bateye ibirimo amacupa abakinnyi ba Simba SC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND