RFL
Kigali

Peter Obi witabiriye ibirori bya Sherrie Silver ntagifite itike yo guhagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida muri Nigeria

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/09/2024 10:33
0


Peter Gregory Obi, umunyapolitike uri mu bakomeye muri Nigeria umaze iminsi i Kigali, ishyaka rye ryatangaje ko atariwe ugifite amahirwe yo kurihagararira mu matora ateganyijwe muri iki gihugu.



Mu birori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhanzi no gukusanya inkunga yo gufasha Sherrie Silver Foundation.

Umwe mu bashyitsi b’imena babyitabiriye ni Peter Obi uhabwa amahirwe yo kuyobora Nigeria mu matora ya 2027 nyuma y'uko yitwaye neza mu ya 2023 ariko ntabashe kuyegukana.

Uyu mugabo mu kiganiro yahaye abari bateraniye muri Kigali Convention Center, yagaragaje ko ashimira Sherrie Silver.

Ati”Ndamushimira ku bw’igikorwa cyiza cy’impinduramatwara, iyo mbonye igikorwa nk’iki cy’agatangaza akoze numva hari byinshi abanyapolitike babura.

Iki ntabwo ari igikorwa cy’imyidagaduro, nkibona nk’igikorwa cy’impinduramatwara.”

Uyu mugabo washimiye byimazeyo Sherrie Silver ukomeje kubaka ahazaza heza ha Afurika, yikije ku kuba ibyo uyu mukobwa ari gukora byagakwiriye kubera urugero benshi.

Kuri ubu amakuru agezweho akaba ari uko hashingiwe ku mahame ya Demokarasi, uyu mugabo bitavuze ko ari we ugomba kuzahagararira ishyaka mu matora akurikira.

Ishyaka rya Labour Party ryari ryatanzeho umukandida Obi mu matora ya Perezida ya 2023, ryatangaje ko itike y'uzabahagararira mu matora ya 2027 itakiri iya Peter Obi.

Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, Julius Abure yatangaje ko umwanzuro wafashwe ushingiye ku mahame shingiro ya Demokarasi muri iri shyaka.

Mu kiganiro n;Itangazamakuru, Abure ati”Ntabwo twavuze ko tutishimiye umusaruro wa Alex Uti na Peter Obi. Icyo twavuze ni uko imiryango ifunguye no ku bandi kandi ni Demokarasi.”

Agaragaza ko iri shyaka rifite amategeko arigenga kandi agomba kubahirizwa buri umwe ushoboye akaba yagerageza amahirwe.

Abure kandi yerekanye ko iyo umurongo w’ishyaka usobanutse aba ari ibyiza ku bikorwa byaryo ariko no ku bashoboye bose  bifuza kuba bahatanira kuyobora igihugu.

Abure yanahereyeho yerekana ko hari andi mashyaka adatanga amahirwe ku babyifuza kandi ibihe byayo bigenda bigera ku musozo, yatanze urugero ku mashyaka akomeye muri iki gihugu nka APC na PDP.

Uyu mwanzuro usobanuye ko mbere yo kwinjira mu bihe by’amatora Labour Party igomba kubanza gutora ubuyobozi bushya no kwemeza umukandida uzayihagararira mu matora ya 2027.

KANDA HANO UREBE BIMWE MUBYATANGAJWE NA PETER OBI MU BIRORI BYA THE SILVER GALA I KIGALI

">

Peter Obi yagaragaje ko Sherrie Silver akomeje gukora ibikorwa byananiye n'ababifite mu nshinganoPeter Obi yerekanaye ibikorwa bya Sherrie Silver nk'ibirenze imyidagaduro abigaragaza nk'impinduramatwara 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND