Kigali

Dusabimana Israel yahishuye uko Joel Karekezi yamuciriye inzira yo kwandika filime zirenga 15-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2024 9:22
0


Ni umwe mu bagabo bigaragaje cyane mu myandikire ya filime kuva mu myaka 15 ishize! Izina rye rigaragara cyane muri filime zigezweho muri iki gihe, ahanini binyuze mu kuba ari we wagiye urambika ikiganza kuri zo mu bijyanye no kuzandika, ndetse yewe rimwe na rimwe yagiye anazikinamo.



Ni we wanditse filime nka 'My Insight', 'Agahinda Ka Liza', 'Ishusho ya Papa', 'Sacred Love' n'izindi zinyuranye. Ndetse ni nawe wagize uruhare mu kuyobora filime 'Indoto' itambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Ni umugabo uvuga ko yabyirutse aririmba muri 'Sunday School', kandi ageze mu mashuri yisumbuye yatangiye kwiyumvamo impano yo kwandika indirimbo. 

Ariko kandi yakuze yiyumvamo kuzavamo umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko yigeze no gukora indirimbo yatambukaga kuri Radio Umucyo. Iyo ndirimbo yitwaga 'Umuvumo'.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Dusabimana Israel yavuze ko kenshi filime yandika n'ibindi bihangano, ahanini biba bishingiye ku buzima yanyuzemo.

Ati "Buriya igitekerezo cyiza mu buzima wumva, kandi wabasha gusobanura, kuko nko kubwira umwana w'imyaka 17 ngo nakore filime ku miryango, cyangwa ku bantu bakundana ari bakuru ntabyo azi. Ubwo buzima bwo gucana inyuma ntabwo azi…”

"Urumva natangiye nandika indirimbo. Ngeze muri korali nabwo nakundaga kwandika indirimbo mu gihe cy'ibiruhuko, nkatekereza ubutumwa, tugakinamo ikinamico nkumva ni ibyo, ntabwo natekerezaga ko bizagera aho bikaba impano."

Joel Karekezi yamubereye urufatiro rw’ubwanditsi bwe

Dusabimana Israel yasobanuye ko Joel Karekezi ariwe wamubereye urufatiro rwo kuba uyu munsi yarabashije kwandika filime zirenga 15, kuko amahugurwa ya mbere yitabiriye ajyanye n'ubwanditsi bwa filime yari yateguwe nawe.

Yavuze ko Karekezi yamubwiye ibisabwa kugirango abe umwanditsi mwiza, birimo gutekereza inkuru nziza, ubundi akayiboherereza bagafata igihe cyo kuyinononsora. Ati "icyo gihe ntari naratangira kwandika, kuko nandikaga indirimbo gusa."

Dusabimana yibuka ko yatoranyijwe mu banditsi 10 bagombaga gukomeza mu kindi cyiciro, kandi abona n'ibintu akunze atangira gushyiramo imbaraga.

Nyuma y'aho, avuga ko yanakoze amahugurwa muri Maisha, n'aho yandika filime. Ati "Icyo gihe niyumvagamo ubwanditsi, ariko ntabwo numvaga ko hari igihe kizagera nkandika filime. kuko ntabwo natekerezaga ko nzandika filime."

Uyu mugabo yibuka ko Joel Karekezi yamuherekeje mu rugendo rw'amahugurwa arenga atanu, hose ajyanye no kumufasha gutyaza impano ye yo kwandika filime.

Joel Karekezi niwe wanditsi filime “The Mercy Of The Jungle” yatwaye ibihembo mu maserukiramuco anyuranye, birimo n’ibyo yegukanye muri Festival du Cinema Africain de Khouribga yabereye muri Maroc.

Iyi filime yegukanye ibihembo bibiri bikomeye muri iryo serukiramuco irimo abakinnyi bakomeye batandukanye barimo na Nirere Shanel, umunyarwandakazi wanamenyekanye cyane muri muzika imbere mu gihugu.

Uretse kwandika filime, ni nawe wandika indirimbo ziririmbwa na korali abarizwamo. Uyu mugabo yanditse filime nka 'Umwana w'ikirara', 'Ingurane y'ubusugi', 'Inkomoko y'ishyano', 'Ikiguzi cy'amaraso', 'Siwo muti' itarajya hanze.

Ariko kandi asobanura ko filime ya mbere yatekerejeho, atigeze ayikora, ariko kandi ari gutekereza kuzayishyira hanze mu gihe kiri imbere.

Muri iki gihe, ari kwitegura gusohora ko filime ye nshya yise ‘Sacred Love’ yitegura gushyira hanze, amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cy’u Rwanda ndetse na Tanzania mu rwego rwo kuyishyira ku rwego mpuzamahanga, nk’imwe mu ntego yihaye mu rugendo rwe rwa Cinema.

Ni filime avuga ko yakinnyemo abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo ibyo mu Burayi na Amerika. Ikindi ni uko iyi film ikinnye mu rurimi rw’icyongereza.

Iyi filime igiye gusohoka mu gihe umugabo witwa Pascal Duke yabanje kuyikoraho igitabo. Ndetse, niwe washoye imari mu ikorwa ryayo.

Pascal washoye amafaranga muri iyi filime, avuga ko zari inzozi ze kubona filime yakozwe n’abanyarwanda, igakinwa n’abakinnyi batandukanye baturutse imihanda yose y’isi, ariko mu buryo buri tekinike, igakorwa n’abanyarwanda gusa.

Ikindi n’uko yumvaga afite umutwaro wo kuzasangiza isi inkuru ishingiye kubyabayeho, ariko akabinyuza muri filime nyuma yo kuyikoraho igitabo.

Iki gitabo nacyo cyitwa “Sacred Love”, kikaba kiboneka ku rubuga rwa Amazon n’izindi nzu zimenyerewe mu gucuruza ibitabo.


Dusabimana Israel yatangaje ko amaze kwandika filime zirenga 15 zigaruka cyane ku buzima bwa buri munsi


Dusabimana yavuze ko yinjiye mu bwanditsi bwa filime bitewe n’imbaraga yatewe na Joel Karekezi


Dusabimana avuga ko filime nyinshi yandika zibanda cyane ku buzima yanyuzemo 


Dusabimana niwe wayoboye ifatwa ry'amashusho ya filime 'Indoto'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DUSABIMANA ISRAEL

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND