Niyonshuti Yanick Morgan [Killaman Major] yavuze ku buryo yababajwe no kubona Nyagahene uri mu nkingi mwubatsi za sinema nyarwanda atagira n’inkweto akaba yiyemeje kumuhindurira ubuzima.
Mu minsi mike ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga
haherekanijwe amashusho ya Nyagahene agaruka ku buryo atorohwe n’ubuzima aho atakigira n’inkweto zo kwambara.
Killaman yahise atera intambwe yo kugira icyo akora maze
yifashishije imbuga nkoranyambaga ashaka uwamufasha kubona uyu mugabo wabiciye
bigacika muri sinema.
Mu kiganiro ba InyaRwanda, Killaman yavuye imuzi byinshi
kuri iyi ngingo n’uburyo yiyemeje guha akazi uyu mugabo, anagaruka ku buryo
yiyumva iyo abona hari abantu ubuzima bwabo bukomeza guhinduka biturutse kuri
we.
Killaman ati: ”Njye nkibibona nahise nsaba ko bamunshakira
kuko urabizi kubabona biba bigoye nta na telefone baba bagira. Emmy Nyawe yahise ampamagara
abwira ko baturanye azi na hantu akunda kunywera yahamubona.”
Yongeraho ati: ”Ndamubwira nti munshakire aramubona turaganira mubwira
ko nabonye amashusho yiwe, ndamwihanganisha mubwira ko byange bikunde ubuzima
bugiye guhinduka.”
Agaragaza ko azamukorera igishoboka naramuka abonye ari
umugabo ushaka gukora ati”Nankundira agakora akaba seriye akagira na discipline
ubuzima burahinduka.”
Ubundi agaruka ku ngingo yo guhura kwabo n’ibyo
bemeranije, ati: ”Twaramutunganyije yaje mubwira ko agiye kuba afite akazi ku kwezi
akanyemerera agahinduka hanyuma agakora nkamushyira ku rwego rumwe n'urwa
bagenzi be bakoranaga cyera ubu bamusize.”
Killaman agaragaza ko bibaye bikunze yakwifuje kubona Nyagahene mu bihe biri imbere ubuzima buhinduka. Ati: ”Byazanakunda na we akaba yagira n'ibye akazamura, bagenzi be bakoranaga ubu yatangiye amashusho ya mbere ararangiye.”
Yagarutse kucyo yibukije Nyagahene ati”Nabimubwiye ko inzoga
ntazimubujije ariko ajye agenda anywe agacupa kamwe atahe aryame atekereza ngo
ejo afite akazi k’abandi.”
Killaman yagarutse ku kuba agiye kugerageza Nyagahene n’abandi
bagenzi be babyifuza yabona bafite gahunda akaba yakWiga kumushinga
yazabahurizamo.
Agaruka ku kuba yishimira kubona abasore n’inkumi yinjije muri sinema ubu ubuzima bwahindutse kandi ko abifata nk’akabondo k’iminsi kuko ibintu bihinduka kandi utabarwa mu bihe bikomeye n'abo wafashije.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA TWAGIRANYE NA KILLAMAN
Aha Killaman yari kumwe n'umugore we, Umuhoza yishimira kuba Imana yaramumuhayeho umufasha w'agatangaza
TANGA IGITECYEREZO