RFL
Kigali

DJ Rusam yambitswe impeta n’umukunzi we Alex Tlex

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/08/2024 17:53
0


Nadege Rusam [DJ Rusam] uri mu bakobwa bamaze gushinga imizi mu kuvanga umuziki yambitswe impeta n’umukunzi we Alex Tlex bamaze igihe basangiza ababakurikira ibihe byiza bagirana mu bice bitandukanye by’igihugu.



Niba ukoresha imbuga nkoranyamba by’umwihariko urwa Instagram, byange bikunde wagiye ukubitana n’amashusho atandukanye ya DJ Rusam na Alex Tlex.

Kuri ubu bamaze gutangariza Isi ko bakundana. Ni nyuma y’igihe bagaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo aho banateranye imitoma mu bihe bitandukanye.

Alex Tlex yasabye DJ Rusam ko yazamubera umugore, undi ahita aca bugufi ibyishimo bikamurenga.

DJ Rusam atazuyaje yahise avuga ‘Yego’ yemerera Alex ko yamwambika impeta.DJ Rusam akunze gufatanya na DJ Higa kuvanga umuziki.

Bafitanye n’indirimbo n’abahanzi barimo Juno Kizigenza zirimo iyitwa ‘Aye’.

Hari kandi na ‘Shumuka’ bakoranye na Seyn, zose zikaba zarishimiwe ndetse uruhare bazigizemo rwazihaye uburyohe bwihariye.Bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundoDJ Rusam yamamaye mu itsinda rimwe na DJ Higa DJ Rusam yambitswe impeta na Alex 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND