RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Album ya Alik Bulan ari gukorera i Kigali n’ibikorwa byo gufasha- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2024 18:56
0


Umuhanzi Ishimwe Manoa [Alik Bulan] nyuma y’uko asohoye amashusho y’indirimbo ‘Chanella’, yagarutse i Kigali mu bikorwa by’urukundo bifasha sosiyete muri rusange, no kurangiza Album ye ya mbere.



Uyu muhanzi aherutse gutangiza umuryango w’ubugiraneza yahiye izina rya "Manoa Family Foundation" ugamije gufasha abatishoboye cyane cyane imiryango inyuranye, urubyiruko ndetse n’abanyeshuri bakunze kubura ibikoresho by’ishuri.

Alik Bulan amezi amezi 11 atangiye urugendo rw’umuziki, ndetse amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo ‘I am Sorry’ ndetse na ‘Chanella’. Azisobanura nk’indirimbo zidasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki kuko zamuhaye gutinyuka nyuma y’ibicantege yahuye nabyo.

Ku wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2024, uyu muhanzi yateye inkunga ishuri ry’inshuke rya Nufashwa Yafashwa y’umunyamakuru Guterman riherereye mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gasabo mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yatanze ibiribwa bizifashishwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, ndetse yabahaye ibikoresho by’ishuri byifashishwa mu myigire yabo byose bifite agaciro k’arenga amadorali 1,200 angana hafi na Miliyoni 1,500,000 Frw.

Alik Bulan yabwiye InyaRwanda, ko yanyuze mu buzima bw’ubuhunzi, biri mu mpamvu yumva neza agaciro ku buzima. Ati “Impamvu nahisemo gukora iki gikorwa ni uko nakuriye mu buzima bw'ubuhunzi, ndi mu nkambi, buri gihe mba nifuza ko nafasha abantu bababaye. Kandi nifuza ko ibi bikorwa byakomeza n'abandi bakajya badufasha."

Uyu muhanzi asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko ari i Kigali mu rugendo rwo gusura abo mu muryango we, ndetse no kurangiza Album ye ya mbere yahurijeho abahanzi bagezweho muri iki gihe.

Ni Album avuga ko izaba iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barimo Papa Cyangwe, Jowest, Mozzy Yemba Voice, Kaayi n’abandi benshi. Ati “Navuga ko iyi Album yihariye kuri njye, kuko iriho n’indirimbo zakozwe na ba Producer barimo Yeweeh, Muriroo n’abandi.”

Guterman yashimiye byimazeyo Alik Bulan n’ikipe ye ibarizwa muri Manoa Family Foundation ku bufatanye bafitanye bumaze gutera intambwe mu kuzamura imibereho y’abatishoboye. 

Akebura abandi bahanzi n’ibyamamare gukoresha neza ubwamamare bwabo mu guhindura Isi nziza bafasha abatishoboye.  

Ati “Dusanzwe dufasha abana batishoboye n’imiryango yabo mu kubaha uburezi, kwita ku buzima n’imibereho myiza ndetse n’imyidagaduro ku bana bava mu miryango itishoboye."

"Ababyeyi nabo bakagira gahunda zihariye nko kwita ku burere bw’abana babo, korozwa amatungo, kwihangira imirimo n’ibindi.”


Alik Bulan usanzwe ubarizwa muri Amerika yagarutse i Kigali mu bikorwa bigamije kurangiza Album ye ya mbere


Binyuze mu muryango w'ubugiraneza yashinze, Alik Bulan akomeje ibikorwa by'urukundo 


Alik amaze amezi 11 ari mu muziki, ndetse agaragaza ko ageze kure ikorwa rya Album ye ya mbere


Guterman yashimye umuhanzi Alik Bulan ku bw’ubufasha yahaye umuryango yashinze washibutsemo gushinga ishuri rifasha benshi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I’M SORRY’ YA ALIK BULAN

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHANELLA’ YAKORANYE NA VEX PRINCE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND