Umunyamuziki Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa ku wa 9 Ugushyingo 2024 guhera mu masaha akuze y’ijoro.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kimwe kimwe’, ‘I Love you’, ‘Hold Me’ n’izindi
azaba ataramira muri kiriya gihugu.
Ni ku butumire bwa
Sosiyete ya Fabiluxa Afro Event isanzwe itegura ibitaramo. Mu bihe bitandukanye
yagiye itumira abahanzi bakomeye mu rwego rwo gususurutsa abakunzi babo.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Bufaransa
azagihuza no kumurikira abakunzi be Album ye ya mbere yise ‘Back to Life’.
Ati “Natumiwe muri kiriya
gitaramo, ariko nanone nabihuje no kumurika Album yanjye. Urabizi ko
nayimuritse ariko ntabwo ntigeze nkora ibitaramo byo kuyimurika. Rero, kuri iyi
nshuro ni umwanya mwiza ku bafana n’abakunzi b’umuziki wanjye.”
Uyu muhanzi uherutse
kubona ubwenegihugu bwa Canada, avuga ko azita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe
muri iki gitaramo, ariko kandi azanaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya.
Ati “Icyo abantu bakwitega
ni ukubaririmbira Album yanjye. Muri iki gihe kandi ndigukora kuri Album
yanjye ya kabiri, ariko ntabwo nayishyira hanze Album yanjye ya mbere narayimurikira
abantu mu buryo bwo kubakorera ibitaramo. Ni uko bimeze.”
Album ye azamurikira muri
iki gitaramo iriho indirimbo nka ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good
Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember Me’, ‘I won’t
lie to you’, ‘I Love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ yakoranye na Niyo D, ‘Igifungo’,
‘In a Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’
yakoranye na Rayvanny, ‘Ntimunwa’ yakoranye na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’
yakoranye na Dj Miller.
Yakozwe na ba Producer
barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse
na Knox Beat.
Safi atangaje iki
gitaramo mu gihe aherutse gutaramira mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, yahuje no kwizihiza Umunsi w’Umuganura. Ni igitaramo yakoze
ari kumwe n’abarimo Bad Rama, Frank Joe n’abandi.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘VALENTINA’ YA SAFI MADIBA
TANGA IGITECYEREZO