RFL
Kigali

Indwara 10 zihitana abantu benshi ku Isi buri mwaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/09/2024 11:24
0


Ntabwo indwara zose zifite ubukana bungana, zimwe zirakarishye, izindi ziroroheje. Ndetse zimwe muri zo zugarije Isi ku buryo buri mwaka zihitana ama miliyoni y’abantu.



1. Indwara y’umutima

Ku isonga ry’imibare y’impfu, indwara z’Umutima ndetse na Stroke, zihitana abantu babarirwa Miliyoni 17.9 buri mwaka.

Kimwe mu bitera iyi ndwara harimo kudakora imyitozo ngororamubiri no kutagendagenda, imirire mibi, rimwe na rimwe ikaba ishobora no guhererekanwa (heredity).

Bimwe mu byagufasha kwirinda iyi ndwara harimo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya neza (indyo yuzuye) no kwirinda kunywa itabi.

2. Kanseri

Kanseri zigira imiterere itandukanye bitewe n’aho iturutse ku (mu) mubiri w’umuntu. Intambara irakomeje mu kurwanya no gukumira iyi ndwara yibasira impande zose z’umubiri wa muntu.

Ijambo ‘Kanseri’ ritera ubwoba kandi birakwiriye, kuko rivuga ko abantu bagera kuri Miliyoni 10 buri mwaka bapfa bazize iyi ndawara.

Iterambere mu bushakashatsi ndetse n’uburyo bwo gutahura hakiri kare iyi ndwara, biri mu bishobora gutanga ibisubizo birambye mu guhashya iki cyago.

3. Indwara zifata Ubwonko

Abantu babarirwa muri za Miliyoni amagana ku Isi bibasirwa indwara zifata ubwonko.

Indwara zifata ubwonko, harimo na Alzheimer na Parkinson, zica abantu Miliyoni 9 buri mwaka.

Ubushakashatsi mu buryo bw’ibanze, uburyo bwo gutahura hakiri kare, hamwe n'ubuvuzi buvura n'ibyingenzi mu gukemura ibyo bibazo bigoye kandi byangiza.

4. Indwara z’ubuhumekero

Indwara z’ubuhumekero karande, zikubiyemo indwara nka Asthma, zihitana abantu Miliyoni 3.9 buri mwaka.

Izi ndwara zibasira intege nke za sisitemu z’ubuhumekero, cyane cyane mu bakiri bato cyane n’abari mu zabukuru, bishimangira akamaro mu gukingira abana.

5. Indwara z’ubuhumekero zo hepfo (COPD)

Indwara zidakira zifata ibihaha (COPD) n’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero nka Asthma zihitana abantu Miliyoni 3.23 buri mwaka.

6. Diyabete

Diyabete ni indwara nayo itiyoroheje kandi bucece, Diyabete n’ibibazo byayo bituma abantu bagera kuri Miliyoni 1.5 bapfa buri mwaka.

Guhindura imibereho, kwisuzumisha cyangwa kwisuzuma kenshi, hamwe n’ubuvuzi bworoshye ni ngombwa mu gucunga no gukumira indwara ya Diyabete.

7. Indwara z’impiswi

Nubwo akenshi bishobora kwirindwa, indwara z'impiswi zikomeje kwibasira abaturage batishoboye, bigatuma abantu Miliyoni 1.5 bapfa buri mwaka.

Gukoresha amazi meza, kunoza isuku hamwe n’ubukangurambaga ni bimwe mu bintu by’ingenzi byafasha mu kurwanya no gukumira izo ndwara.

8. Igituntu

Igituntu, indwara imaze imyaka, ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima ku Isi, itera  impfu zigera kuri Miliyoni 1.5 buri mwaka.

Iyi ndwara yandura vuba kandi ifite ubukana budasanzwe. Kurwanya Igituntu nabyo birasaba hifashishijwe ubukangurambaga, gusuzuma no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.

9. Virusi itera SIDA (VIH)

Nubwo hari intambwe igaragara mu iterambere ry’ubuvuzi ndetse no kurwanya no gukumira indwara , Virusi itera SIDA iracyateye impungenge ku buzima bw’abatuye Isi cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Hafi buri mwaka hapfa abantu bagera ku Bihumbi Magana Atandatu na Mirongo Itatu (630,000), ibi bigaragaza ko ukwiye kwitondera iyi ndwara ukayirinda.

Ibi bivuze ko udakwiye kwishora mu byago byagushyira mu kaga ko kwandura Virusi itera SIDA. Zimwe mu nzira zo guhashya iyi ndwara harimo ubukangurambaga ku bukana bw’iyi ndwara no gushishikariza abantu kuyirinda, ndetse n’ubuvuzi bufasha abantu banduye mu kugabanya ubukana bw’iyi ndwara.

10. Malariya

Indwara ya Malariya yanduzwa n'umubu, ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange, bigatuma abantu bagera ku 608,000 bapfa buri mwaka. Gukoresha inzitiramubu, kurwanya ibintu byose bikurura imibu ishobora gutera iyi ndwara, ndetse no gufata imiti ivura iyi ndwara, ni bimwe mu bisubizo byo kurwanya iyi ndwara.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND