Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa,Kylian Mbappe yanze kumvikana n’ikipe yahoze akinira ya Paris Saint-Germain ku bijyanye n’amafaranga bagomba kumuhemba batamuhaye.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gatanu muri uyu mwaka wa 2024, nibwo uyu rutahizamu abinyujije ku
mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atazakomezanya na Paris Saint-Germain nyuma
y'imyaka 7 ayikinira.
Nubwo ari iki gihe yabitangarije ariko abayobozi b'iyi
kipe yo mu Bufaransa bari bamaze igihe babizi ko batazamugana bitewe nuko yari
yaranze kongera amasezerano kandi bari barabivuganyeho mu 2022 ubwo yongeraga
andi y'imyaka 2 ariko harimo ko azasinya andi y'umwaka umwe gusa birangira
abyanze.
Kuba Kylian Mbappé yaranze kongera amasezerano
byarakaje abayobozi ba Paris Saint-Germain barangajwe imbere na Nasser Al-Khelaifi bituma bafata n’umwanzuro wo kutangira
kureka kumuhemba.
Amafaranga uyu mukinnyi atahembwe ni ay'amezi 3 ye ya
nyuma muri Paris Saint-Germain ndetse
n'uduhimbazamushyi yahabwaga kubera ko batsinze umukino two guhera mu kwezi kwa Mata k'uyu mwaka wa 2024 ntabwo
yigeze aduhabwa kandi abakinnyi bagenzi be bo baraduhawe.
Aya mafaranga Kylian Mbappé atahawe na Paris
Saint-Germain akabakaba muri Miliyoni 55 z'Amayero. Ibi byatumye mu minsi
yashize abanyamategeko b’uyu mukinnyi bafata umwanzuro wo kurega iyi kipe mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa(LFP) no muri Ligue de Football Professionnel
kugira ngo babishyurize.
Nyuma yo kwakira iki kirego ,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Bufaransa ryahisemo guhuza impande zombi ngo iki kibazo gikemuke mu
bwumvikane none abahagarariye Kylian Mbappe babyanze bashaka ko kizakemukira mu
nkiko.
Mu gihe uyu mukinnyi yahitamo kubijyana mu nkiko Paris Saint-Germain yafatirwa ibihano birimo kutemererwa kwandikisha abakinnyi no kubuzwa gukina UEFA Champions League.
TANGA IGITECYEREZO