Ku nshuro ya mbere hagiye kuba irushanwa ryiswe “ArtsConnekt Awards” rizahemba Miliyoni 85 Frw mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo mu buhanzi gushyira mu bikorwa imishinga yabo ibyara inyungu kandi iteza imbere ubuhanzi muri rusange.
Ryateguwe na Minisiteri
y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ifatanyije n'afatanyabikorwa bayo harimo
UNDP, EU n'abandi.
Rizitabirwa na ba
rwiyemezamirimo bakora mu buhanzi bubyara inyungu, kandi ushaka gutahana asabwa
kuba ari umunyarwanda; afite umushinga uteza imbere ubuhanzi kandi uhangira
imirimo abahanzi n'abandi abantu benshi, kuba umushinga we cyangwa we ku giti
cye utarigeze uhembwa binyuze cyangwa bitanyuze mu marushanwa ayo ari yo yose
yateguwe na Ministeri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi cyangwa abafatanyabikorwa bayo
cyane cyane Imbuto Foundation no kuba afite ikigo cy’ubucuruzi cyangwa se kompanyi
byanditse ku buryo bwemewe n'amategeko.
Kwiyandikisha bizarangira
tariki 13 Ukwakira 2024. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rigiye kuba, kandi
rizagera mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Abaziyandikisha,
bazatangira guhatana ku rwego rw’Umurenge, bakomereze ku rwego rw’Akarere,
banahatane ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.
Buri wese utsinze ku
rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali ahembwa Miliyoni 1 Frw. Aba anabonye itike
yo guhatana ku rwego rw’Igihugu cyo kimwe n’uwatsinze ku rwego rw’Akarere.
Ku rwego rw’Igihugu
hazahembwa abazahiga abandi mu byiciro bitatu. Uwa mbere mu cyiciro ‘Visual
Arts’ azahembwa Miliyoni 10 Frw, mu cyiciro ‘Perfoming Arts’ ahembwe Miliyoni
10 Frw, ni mu gihe mu cyiciro cya ‘Literature’ azahembwa nawe Miliyoni 30 Frw.
Muri ibi byiciro uko ari bitatu,
uwa Kabiri n’u wa Gatatu- Buri umwe ahembwa Miliyoni 5 Frw. Uwa kane n’uwa
Gatanu, buri umwe ahembwa Miliyoni 3 Frw.
Abasigaye bose muri biriya byiciro, bahembwa Miliyoni 1.5 Frw. Ni ukuvuga ababashije guhatana ku rwego rw’Igihugu bakagera mu cyiciro cya nyuma.
Ba rwiyemezamirimo mu
buhanzi basabwa guhatana muri iri rushanwa, ni abantu bafite imishinga
itandukanye iteza imbere abahanzi. Nk’abasanzwe bafite Studio z’imiziki,
izikora filime, inzu zikorerwamo ibikorwa by’ubuhanzi n’ibindi bikorwa
bishamikiye ku buhanzi bitanga akazi ku bahanzi.
Mu kwitabira aya marushanwa,
ugomba kwemeza ko ibirimo amafoto, videwo, cyangwa andi makuru bizafatwa mu
gihe cy’amarushanwa bishobora gukoreshwa n'abariteguye mu nyungu z'amarushanwa nta
ruhushya bisabiwe kandi nta kiguzi.
Ibihembo kandi bizatangwa
mu mucyo nyuma yo gutanga ibisabwa ku bayatsinze. Minisiteri y'Urubyiruko
n'Iterambere ry'Ubuhanzi, inavuga ko gusabwa cyangwa gutanga amafaranga n’indi
mikoranire itanga icyuho ku kimenyane ntibyemewe muri iri rushanwa. Kandi amarushanwa
azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure, aha amahirwe angana ku bitabiriye bose.
Kanda hano ubashe kwiyandikisha muri iri rushanwa ryagenewe ba rwiyemezamirimo mu buhanzi
Sherrie Silver Foundation ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’ubuhanzi bakora ibikorwa biteza imbere abahanzi mu ngeri zinyuranye/Ifoto yafashwe ku wa 28 Gashyantare 2024, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yabasuraga
TANGA IGITECYEREZO