Cinderella Sanyu [Cindy] uri mu bahanzikazi bamamaye mu itsinda rya Blu3 yasobanuye impamvu adashobora gukora ikosa ryo kujya kuba mu nzu y’umugabo we.
Cindy yavuze ko kugeza ubu abana mu nyubako ye n’umugabo
we Pryne Atiko Okuyo, uyu mwanzuro uyu mugore akaba yarawufashe bishingiye ku
bihe bitoroshye yanyuzemo.
Nk'uko Cindy yabitangaje, bikaba byaratewe n’uburyo inkundo
yagiye anyuramo bwa mbere zagiye zimugendekera.
Ati”Nk’umugore hari igihe kigera ukumva urambiwe kujya ujya kuba mu nzu z’abasore mu kunda uva hamwe ujya handi ugafata umanzuro ukavuga uti 'bazajye bansanga hano igihe nikigera bakumva babyifuza bashaka kugenda bazagende.”
Gusa ariko nubwo bimeze gutyo abana n’umugabo we mu nzu
ye aho kuba yaragiye mu y’umugabo ngo urukundo rwabo rumeze neza.
Yatangaje ko umugabo we, Prynce Atiko Okuyo ari umuntu
mwiza kandi ameranye neza n’abana uyu muhanzikazi yabyaye mbere.
Uyu mugore w’imyaka 38 isaga 20 ayimaze akora umuziki, yagiye avugwa mu rukundo n’abantu batandukanye.
Gusa abazwi cyane bakaba aribo babyaranye barimo Mario
Brunetti babyaranye umwana w’umukobwa bise ‘Amani’.
Yaje kandi kujya mu rukundo na Joel Okuyo Prynce banakoze
ubukwe ku wa 11 Ukuboza 2021, bakaba bombi bafitanye abana.
TANGA IGITECYEREZO