RFL
Kigali

Ntiyahiriwe n'urushako, atunze hafi Miliyari 100$! Ibyihariye kuri Alice Walton uyoboye abagore bakize ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/08/2024 17:07
0


Alice Walton niwe mugore wa mbere ukize kurusha abandi ku Isi, ndetse umutungo we ukaba uri gukabakaba muri Miliyari 100 z'Amadolari nubwo mu bitaramuhiriye mu buzima harimo n'urushako.



Ni Umukobwa w’uwashinze Wal-Mart, yafunguye Crystal Bridges Museum of American Art mu 2011, aho yakusanyirije ibihangano binyuranye by’abanyabugeni.


Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Alice Walton w’imyaka 74 yatangajwe nk’umugore ukize kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA).

Uyu mushoramari akaba na Rwiyemezamirimo yabonye izuba tariki ya 7 Ukwakira 1949, avukira ahazwi nka Newport, Arkansas ku Mugabane wa Amerika, mu muryango w’abaherwe wa Walmat Walton na Helen Walton.

Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko uyu mugore yatangiye kuvugwa nk’umuherwe mu 2016 biturutse ku migabane yakuye mu bikorwa yasigiwe na Se ndetse n’imirage yahawe ifite agaciro kari hejuru.

Uyu mugore yahiriwe no gutunga amafaranga akiri muto bitewe no kuvukira mu muryango mwiza kandi wishoboye utunze ibya mirenge. 

Se umubyara yabaye umwe mu baherwe batunze akayabo, ndetse ashinga kompanyi yitwa Sam Walton, yakomeje gushyigikira umukobwa we w’ikinege yabyaye, Alice Walton.

Alice Walton ugaragara mu bikorwa bifasha abantu, ni ingirakamaro kuri uyu mugabane akomokaho kuko yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo iby'ubuhanzi, ubuvuzi n’ibindi.

Binyuze mu migabane yahawe muri Sam Walton ndetse n’imirage yahawe ihambaye, yatangajwe nk’umugore utunze amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi yose. Mu 2016, Alice Walton  yinjije Miliyari zirenga 11 z'Amadolari zivuye ku migabane ya Se.

Uyu mwanya w'umugore wa mbere ukize ku Isi, yawugiyeho asimbuye Francoise Bettencourt Meyers wahoranye Miliyari 100 z'Amadolari ariko nyuma umutungo we ukaza kugabanyuka.

Binyuze mu butumwa yagiye atanga, uyu mugore yagaragaje ko imitungo yasigiwe n’umuryango we ari umurage akwiriye gucunga neza ukabyara inyungu kuri we ndetse no ku bazamugana bose bakeneye ubufasha.

Ati: “Inshingano iremereye ya mbere mfite ni ukugenzura neza imitungo yanjye bityo ikagira agaciro."

Nubwo atunze amafaranga menshi ariko, Alice ntiyigeze ahirwa n’urushako kuko igihe cyose yashyingiwe, yagiye atana n'abagabo nyuma y'igihe gito.

Uwa mbere, bashyingiranywe uyu mugore afite imyaka 24 gusa y'amavuko ariko baza gutandukana nyuma y'imyaka ibiri n'igice, hanyuma n'undi babanye baza gutandukana nyuma y'igihe gito cyane nk'uko Forbes ibitangaza.

Bitewe no gutana n’abagabo byihuse ntiyagize amahirwe yo kubyara, ahubwo yakomeje kwita ku butunzi bwe no kububyaza umusaruro mu buryo butandukanye, yifashisha n’umuryango we witwa Walton Family.

Mu gihe umutungo w'uyu mugore waba ukomeje kwiyongera ku muvuduko uriho, wagera kuri Miliyari 100 z'aAmadolari mu gihe gito, bityo nawe agahita yinjira ku rutonde rukomeye rw'abatunze Miliyari zigera ku ijana bazwi nka 'Centibillionaires' barimo Elon Musk, Bill Gates na Warren Buffet.


Umutungo w'umugore wa mbere w'umuherwe ku Isi uri gukabakaba miliyari 100 z'Amadolari 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND