RFL
Kigali

Abaherwe babiri ba mbere muri Afurika bongeye kugwa miswi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/09/2024 15:30
0


Mu minsi ishize umuherwe wo muri Afurika y’Epfo witwa Johann Rupert yari yahigitse umunya-Nigeria Aliko Dangote aza ku mwanya w’umukire wa mbere muri Afurika, gusa kugeza ubu baranganya umutungo.



Abakire ba mbere bayoboye abandi ku mugabane wa Afurika, Johann Rupert na Aliko Dangote bamaze iminsi basimburanwa ku mwanya wa mbere, kuko mu minsi 31 gusa igize ukwezi kwa Kanama, umwanya w’umuherwe wa mbere muri Afurika wahindutse inshuro zigera kuri eshatu.

Kugeza ubu aba bagabo bombi bafite umutungo ungana, aho uwa Johann Rupert wagabanutse cyane. Ni mu gihe mu kwezi gushize, Johann yahigitse Dangote ku mwanya wa mbere inshuro ebyiri zose.

Umutungo wabo uhagaze kuri miliyari 13.3 z'amadolari, aho Johann yashyizwe ku mwanya wa 159 naho Dangote agashyirwa ku mwanya wa 161 ku isi.

Rupert waherukaga guhigika Dangotse yamenyekanye mu bijyanye no guteza imbere inganda, ni we nyir’ikigo kizwi nka Richemont gikora ibicuruzwa bihenze mu Isi nk’imikufi, amasaha n’ibindi.

Uretse Richemont yo mu Busuwisi, afite n’ibindi bigo birimo Ikigo gishora imari mu bijyanye n’imodoka cya Remgro cyashoye imari mu bigo birenga 30. Umutungo abarura yawurazwe na Se, Anton Rupert wahereye ku bucuruzi bw’itabi, umuhungu we akabwagurira no mu bindi.

Rupert atuye i Cape Town muri Afurika y’Epfo aho afite umuturirwa utangaje, akanagira imitungo mu Busuwisi no mu Bwongereza.

Ni mu gihe Dangote w’imyaka 66 afite n’inganda zikora sima isukari n’izindi. Muri Mutarama 2024. 2024 yatangije uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Dangote Petroleum Refinery, rukaba urwa mbere runini kandi rugezweho ku Mugabane wa Afurika.


Abaherwe bayoboye abandi muri Afurika baranganya umutungo kugeza ubu 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND