Mu minsi ishize umuherwe wo muri Afurika y’Epfo witwa Johann Rupert yari yahigitse umunya-Nigeria Aliko Dangote aza ku mwanya w’umukire wa mbere muri Afurika, gusa kugeza ubu baranganya umutungo.
Abakire
ba mbere bayoboye abandi ku mugabane wa Afurika, Johann Rupert na Aliko Dangote
bamaze iminsi basimburanwa ku mwanya wa mbere, kuko mu minsi 31 gusa igize
ukwezi kwa Kanama, umwanya w’umuherwe wa mbere muri Afurika wahindutse inshuro
zigera kuri eshatu.
Kugeza ubu aba bagabo bombi bafite umutungo ungana, aho uwa Johann Rupert wagabanutse cyane. Ni mu gihe mu kwezi gushize, Johann yahigitse Dangote ku mwanya wa mbere inshuro ebyiri zose.
Umutungo wabo uhagaze kuri miliyari 13.3 z'amadolari, aho Johann yashyizwe ku mwanya wa 159 naho Dangote agashyirwa ku mwanya wa 161 ku isi.
Rupert
waherukaga guhigika Dangotse yamenyekanye mu bijyanye no guteza imbere inganda,
ni we nyir’ikigo kizwi nka Richemont gikora ibicuruzwa bihenze mu Isi
nk’imikufi, amasaha n’ibindi.
Uretse
Richemont yo mu Busuwisi, afite n’ibindi bigo birimo Ikigo gishora imari mu
bijyanye n’imodoka cya Remgro cyashoye imari mu bigo birenga 30. Umutungo abarura
yawurazwe na Se, Anton Rupert wahereye ku bucuruzi bw’itabi, umuhungu we
akabwagurira no mu bindi.
Rupert
atuye i Cape Town muri Afurika y’Epfo aho afite umuturirwa utangaje, akanagira
imitungo mu Busuwisi no mu Bwongereza.
Ni
mu gihe Dangote w’imyaka 66 afite n’inganda zikora sima isukari
n’izindi. Muri Mutarama 2024. 2024 yatangije uruganda rutunganya ibikomoka kuri
peteroli rwa Dangote Petroleum Refinery, rukaba urwa mbere runini kandi
rugezweho ku Mugabane wa Afurika.
TANGA IGITECYEREZO