RFL
Kigali

Queen Douce yavuze ku mpano z'abato, Kigali Boss Babes n'izamuka ry’icyizere cy’ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/09/2024 11:51
0


Bagirimfura Ladouce Muhongayire [Queen Douce] yagarutse ku cyizere cy’abashoramari baza mu Rwanda gikomeje kwiyongera, akomoza ku birori biba mu mpera z’umwaka bya Kigali Boss Babes anagenera ubutumwa abafite impano.



Queen Douce wamamaye mu itsinda rya Kigali Boss Babes akaba n’umuhanga mu bucuruzi, yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera imbere bikaba bijyana n’ibirebana n’ubuhanzi.

Mu kiganiro kihariye na inyaRwanda, yavuze ko uko iminsi yicuma ari ko ibikorwa abanyarwanda bategura bihuza abantu benshi bijya ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko yishimira kubona uko abanyarwanda baba mu bihugu bindi bishimira kugaruka kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, ibintu asanga ko bikwiriye kubera urugero buri umwe.

Ati: ”Kubona umuntu aturutse hanze akagira igitekerezo cyo gukora ibintu by’agatangaza, natwe bidutera imbaraga cyane, kugira ngo natwe abari mu Rwanda tujye tubikora, ni byiza cyane kandi bigaragaza ko aba afitiye icyizere ahantu yabikoreye.”

Ageze ku gikorwa cya ‘Black Elegance Party’ gihuriza hamwe ibyamamare kiba mu mpera z’umwaka kigategurwa na Kigali Boss Babes, yirinze kugira byinshi abivugaho ariko asaba abantu gutegereza.

Queen Douce yasabye buri muntu ufite impano kubishyiramo imbaraga anakomoza ku gusaba ababishoboye kugerageza gukora ibikorwa biha abiri bato umwanya wo kwigaragaza.

Mu busanzwe, Queen Douce ni umuhanga mu bucuruzi aho ari mu bagize Sosiyete y’Ubuhinzi ya ‘Agro Postoperative B Ltd iheruka no gufungura ishami muri Congo Brazaville.Queen Douce yagaragaje ko icyizere cy'ishoramari mu Rwanda gikomeje kuzamuka cyaneYasabye abashoboye ko bashyiraho uburyo bwo guteza imbere impano z'abakiri batoAheruka kwagura ibikorwa by'ishoramari rye mu gihugu cya Congo Brazaville 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND