RFL
Kigali

Abifuza gutura mu Mujyi wa Kigali bagiye koroherezwa mu myaka 5 iri imbere

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/08/2024 14:02
0


Umujyi wa Kigali uherutse kubona ubuyobozi bushya, aho hatowe Abajyanama batandatu bahagarariye uturere dutatu tugize uyu mujyi, ndetse Dusengiyumva Samuel wari usanzwe ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akongera gutorerwa kuwuyobora ku majwi 397.



Dusengiyumva Samuel akimara gutorwa kongera kuyobora Umujyi wa Kigali ku nshuro ya kabiri, yijeje Abanyamujyi ko ibibazo by’ibikorwa remezo mu bice bitarageramo bigiye kubonerwa umuti mu buryo bwihuse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, nibwo Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ku mishinga yitezwe mu myaka itanu iri imbere, ashimangira ko umujyi ari abaturage bityo ko hazakorwa ibishoboka byose umuturage agahora ku isonga.

Yagize ati: "Icya mbere ni ugukora ku buryo umujyi ukomeza kuba mwiza ariko na wa muturage mu bushobozi afite akaguma muri Kigali.''

Emma Claudine yatangaje ko icya mbere gishyizwe imbere kurusha ibindi ari ugukora ku buryo muri iyi manda y'imyaka itanu umujyi ukomeza kuba mwiza, ariko n'umuturage mu bushobozi afite uko bwaba bungana kose agakomeza kuba muri Kigali.

Ati: "Bya bindi twabonaga cyane mu myaka ishize, aho abantu benshi barimo bagenda bihuta bajya mu nkengero, ubu turashaka ko bigabanyuka abatu bagume muri Kigali ku bushobozi bafite uko bwaba bungana kose."

Yashimangiye ko iyi ari yo mpamvu yatumye hatangizwa imishinga inyuranye irimo iyo gufasha abaturage kubaka uko bashoboye, ariko hakiyongeraho n'iyo kububakira inzu zaba izo bashobora kugura cyangwa izo bashobora gutuzwamo ku buntu bitewe n'uko umushinga uteye.

Ikindi kizitabwaho muri iyi myaka itanu iri imbere, ni uko abaturage batura mu Mujyi ariko bakawubamo bafite ubuzima bushoboka kandi budahenze cyane, ari nako bahaba bahishimiye ndetse bafite ubuzima bwiza.

Mu birimo gukorwa kugira ngo ibi byose bizabashe kugerwaho, harimo gukomeza gutunganya Kigali kugira ngo abayituye babashe kubaho bishimye ariko kandi habungwabungwa ikirere cy'uyu mujyi kugira ngo buri wese uwurimo akomeze guhumeka umwuka mwiza.


Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yahishuye ko abifuza gutura mu Mujyi wa Kigali bazabifashwamo muri iyi myaka 5 iri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND