Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 26 Kanama, ni
umunsi wa Magana 239, mu minsi igize umwaka, hasigaye
iminsi 126 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu César, Miriam, Natacha,
Simplice na Victor wa mbere.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1748: Hashinzwe
urusengero rwa mbere muri Amerika y’Amajyaruguru rugendera ku mahame
n’inyigisho za Luther, uru rusengero rwashinzwe muri Leta ya Pennsylvania muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruhabwa inyito ya Pennsylvania Ministerium.
1789: Mu
mpinduramatwara yo mu Bufaransa hatangajwe inyandiko igaragaza uburenganzira
bwa muntu, kuri iyi tariki inteko y’igihugu izwi nka Assemblée Constituante de
France yemeje ibikubiye muri iyo nyandiko izwi ku inyito ya Déclaration des
Droits de L’Homme et du Citoyen.
1914: Mu
ntambara ya mbere y’isi yose ubwari ubukoloni bw’Abadage muri Togo bwigaruriwe
n’ingabo z’Abafaransa n’Abongereza nyuma y’imirwano yamaze iminsi itanu.
1940: Tchad
yabaye iya mbere mu bihugu byakolonizwaga n’Abafaransa mu kwiyunga ku ngabo
zari zibumbiye mu mutwe wa Allies mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Muri ibi
bihe iki gihugu cyari kiyobowe n’uwitwa Félix Éboué.
1966: Hatangiye
intambara yo guharanira ubwigenge muri Namibia, iyi ntambara yatangiriye mu
gitero cyabereye ahitwa Omugulugwombashe.
1971: Inteko
Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje iyi tariki
nk’umunsi uzajya wibukwaho uburenganzira bwahawe abagore bubemerera kwitabira
amatora nk’abagabo.
1978: Jean-Paul
II yatorewe kuba umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.
1987: Perezida
Ronald Reagan yatangaje ko itariki ya 11 Nzeri 1987 ibaye imvano y’umubare
uzajya uhamagarwaho mu bihe by’impuruza, ni ho havuye nimero y’umubare icyenda,
rimwe, rimwe (9-1-1).
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1897: Yoon
Boseon wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.
1921: Shimshon
Amitsur, Umunya-Israel w’umuhanga mu bijyanye n’imibare.
1990: Lil’
Chris umuhanzi w’umuririmbyi wo mu Bwongereza.
2015:Umujyi
wa Kigali watangaje ko agace kazwi nka Car Free Zone kagizwe agace kahariwe
abanyamaguru.
Bamwe mu bitabye Imana uyu
munsi:
1981: Roger
Nash Baldwin, washinze American Civil Liberties Union.
1998: Frederick
Reines, umuhanga mu bijyanye n’ubugenge ukomoka muri Amerika wanabiherewe
igihembo cyitiriwe Nobel.
2007: Ramon
Zamora, umukinnyi wa filimi njyarugamba.
TANGA IGITECYEREZO