Ubukerarugendo buri ku isonga mu byinjiriza akayabo u Rwanda ku bw’umwihariko rufite wo kugira ingagi zo mu misozi zisurwa n’abatari bake buri mwaka by’umwihariko kuva hatangijwe umuhango wo Kwita Izina abana bazo.
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20 uzaba ku wa 18 Ukwakira 2024. Iyi tariki yashyizwe ahagaragara binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na RDB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X mu ntangiriro z'iki cyumweru.
RDB yatangaje ko ibi birori bizabera mu Kinigi hari ya Pariki y’Ibirunga aho umuhango wo Kwita Izina usanzwe ubera. Ubusanzwe, ibirori byo Kwita Izina byabaga mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri.
Ubwo habaga ibirori byo
Kwita Izina ku nshuro ya 19 ku wa 1 Nzeri 2023, Clare Akamanzi wayobora RDB,
yatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu
gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.
Agaciro ingagi zo mu misozi mu Rwanda zihabwa gafite imizi mu 1967, ubwo
Umushakashatsi w’Umunyamerika, Dr. Dian Fossey, yatangiraga ubushakashatsi kuri
izi nyamaswa aho yavugaga ko nta gikozwe, izi ngagi zizaba zazimiye bitarenze
mu 2000.
Ku bw’amahirwe izi ngagi
zituye mu misozi miremire y’Ibirunga ziracyahari, ndetse ziherutse kuvanwa mu
nyamaswa zifite ‘ibyago byinshi byo kuzimira’.
Ubusanzwe, abashakashatsi
n’abandi bantu bakurikirana ubuzima bw’ingagi, bari basanganywe umuco wo
gukurikirana ingagi mu miryango yazo, bakagenda bazita amazina kugira
bazoroherwe no gukomeza kuzikoraho ubushakashatsi mu minsi iri imbere.
Bitewe n’akamaro k’ingagi
zo mu misozi miremire, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bizicumbikiye, rufite
inshingano zo kuzirinda kuko ari nk’umurage w’Isi muri rusange, kugira ngo
zitazazimira.
Icyakora uko imyaka
yagendaga ishira, iby’iki gikorwa byagendaga bihindura isura, kikarushaho kwakira
abashyitsi benshi, kikagarukwaho cyane ku rwego mpuzamahanga ku buryo kugeza
uyu munsi kitakiri gusa igikorwa cyo kwerekana uruhare u Rwanda rugira mu
kurengera ingagi n’ibidukikije, ahubwo cyabaye igikorwa cyifashishwa mu
kwerekana isura nziza y’u Rwanda mu ngeri zose, kuva ku bukerarugendo kugera ku
hantu hashobora gukorerwa ishoramari n’ibindi.
Kuva mu 2005 ni bwo Leta
y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira Umuhango wo Kwita Izina igikorwa gihoraho,
kiba mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri
munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye aho ziba.
Kugeza ubu ingagi zimaze
guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.
Mu gukomeza kubungabunga
ingagi, RDB yatangiye umushinga wo kongera ubuso bw’ishyamba zibaho, aho
buzongerwaho hegitari 6,620 zingana na 23% by’ubwari busanzwe. Ni umushinga
uzatwara miliyoni 255$ mu gihe uzatanga akazi ku baturage barenga ibihumbi 17.
Kuva Gahunda yo Kwita
Izina yatangira nibura miliyari zisaga 10 Frw yakoreshejwe mu mishinga irenga
1000 ishingiye ku baturage baturiye Pariki ya Akagera, Nyungwe, Ibirunga na
Gishwati-Mukura.
Ingagi zo mu birunga ziyongera ku rugero rwa 23% mu myaka 10 ishize. Mu bana b’ingagi bahawe amazina mu 2023, abangana na 57% ni ab’igitsina gore. Intego yari iyo guha ingagi agaciro ikwiye, abana bayo bagahabwa amazina kandi bigakorwa mu muhango wiyubashye witabiriwe n’Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
Umujyi wa Musanze wakira iki gikorwa, umaze kugaragaza impinduka zidasanzwe bitewe
n’iterambere rimaze kuhagera. Kuri ubu nta washidikanya kuvuga ko Musanze igwa
Kigali mu ntege mu mijyi yihagazeho mu Rwagasabo. Umwaka ushize muri Musanze, habarurwaga hoteli 42 zirimo
5 zifite inyenyeri 5 n’andi macumbi 112.
Buri mwaka Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rugenera abaturiye Pariki zitandukanye z’igihugu 10% by’amafaranga yinjiye biturutse muri gahunda z’ubukerarugendo, bagahabwa ibikorwa bitandukanye bigira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abahatuye.
Urwego rw’Iterambere,
RDB, rugaragaza amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y’Igihugu
y’Ibirunga, yagiye yiyongera kuko mu 2005, bahawe miliyoni 16 Frw ariko kuri
ubu ageze kuri miliyari 1 na miliyoni 140 Frw, ni ukuvuga ko yikubye inshuro
zirenga 71.
Ni amafaranga agenda
yiyongera bitewe n’ubwiyongere bw’ibyinjizwa n’iyi pariki kuko urebye mu 2005,
ku mwaka umwe hasurwaga na ba mukerarugendo batageze 2000, ariko kuri ubu
usanga umwaka ushira hasuwe na ba mukerarugendo bagera mu bihumbi 40.
Imibare y’umwaka wa 2022, igaragaza ko abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga barengaga gato ibihumbi 34, harimo ibihumbi bitanu by’Abanyarwanda baba baje gusura ibikorwa bitandukanye biyirimo.
Umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi ugiye kongera kuba ku nshuro ya 20
Uyu muhango uri mu byinjiriza igihugu agatubutse
TANGA IGITECYEREZO